Ibi uyu mukobwa w’imyaka 21 uri kwiga ubukerarugendo muri Kaminuza ya UTB, yabigarutseho ubwo yaganiraga na IGIHE kuri gahunda ze mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Ati “Ndamutse negukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, nashishikariza urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukora ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka by’Igihugu cyacu.”
Yavuze ko yahisemo uyu mushinga yifuza gufasha urubyiruko n’Abanyarwanda kumenya amateka n’umuco by’Igihugu.
Ati “Nimba Nyampinga nzabafasha kubona uburyo bwo gusura ahari amateka y’Igihugu cyacu, urubyiruko nitwe Rwanda rw’ejo hazaza nitwe tuzubaka igihugu nitwe babyeyi b’ejo hazaza, abazadukomokaho bagomba kuzagira amahirwe yo kumenya amateka y’Igihugu.”
Irushanwa rya Miss Rwanda ni rimwe mu bifasha abana b’abakobwa kwitinyuka bakagaragaza inzozi zabo.
Buri wese ugize amahirwe yo kuryitabira aba yizeye kuribyaza umusaruro, abenshi baba bizeye ko bashyira mu ngiro imishinga yabo mu gihe baba bagize amahirwe yo kwegukana amakamba.
Kuva ku wa 23 Gashyantare 2021, amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku mugaragaro.
Gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza ku 1525.
Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%.
Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza kuwa 20 Werurwe. Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!