00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda 2021: Ibyo wamenya kuri Ishimwe Sonia uri mu bahiga abandi mu majwi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Werurwe 2021 saa 01:00
Yasuwe :

Harabura amasaha make ngo hamenyekanye abakobwa 20 baza gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy’irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, mu gihe 17 bagomba gusezererwa nyuma y’ibirori bya Pre-selection bitegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021.

Ishimwe Sonia ufite nimero 10 akaba umukobwa w’imyaka 18 uhagarariye Intara y’Iburengerazuba, ni uwa kabiri mu majwi y’amatora ya Miss Rwanda aho arusha uwa gatatu arenga ibihumbi 30.

Uyu mukobwa amatora arangiye gutya, yaba yinjiye muri 20 bakomeza guhatanira ikamba kimwe na Kabagema Laila uyoboye abandi mu majwi.

Ishimwe mu kiganiro na IGIHE, yatangaje ko yatangiye gukurikira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 umwaka yanatangiye kwiyumvamo ko azaryitabira naramuka yujuje imyaka.

Nyuma y’imyaka itanu yitegereza imigendekere y’iri rushanwa asanga yujuje ibisabwa, yaje gufata icyemezo cyo kwiyandikisha mu 2021.

Uyu mukobwa avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda arifata nk’urubuga rwiza kandi rukomeye rushyigikira umwana w’umukobwa mu iterambere rye.

Avuga ko naramuka yegukanye ikamba rya Miss Rwanda afite umushinga wo gufasha ababyeyi kugabanya ingorane bagira mu rugendo rwo kubyara.

Ishimwe Sonia w’imyaka 18 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda. Yasoreje amashuri yisumbuye muri College St André aho yakurikiye ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Isomo ry’Ibinyabuzima.

Ishimwe Sonia avuga ko naramuka yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, azafasha mu kugabanya ingorane ababyeyi bagira mu rugendo rwo kubyara
Ishimwe Sonia ni uwa kabiri mu bafite amajwi menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .