Ni igitekerezo kiri mu mushinga uyu mukobwa avuga ko yise ‘Igiceri Youth Program’, ari nawo yinjiranye mu irushanwa.
Uyu mushinga wa Muheto ugamije kuzashishikariza urubyiruko kwiga kwizigama kuva mu buto, akazawushyira mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga ateganya gukora mu bigo by’amashuri akazanifashisha ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Ni gahunda izaba igenewe urubyiruko rukigishwa kwizigamira ku myaka mike, bagakura bumva ko kwizigamira bigomba kuba umuco wabo.”
Uyu mukobwa ni umwe mu biyamamarije guhagararira Intara y’Iburengerazuba, akaba umwe mu bagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza bwe byanatumye benshi bahamya ko Nyampinga yabonetse.
Bamwe mu bakurikira irushanwa rya Miss Rwanda batekereje ko uburyo uyu mukobwa yakiriwe ku mbuga nkoranyambaga bishobora kumushyira ku gitutu, icyakora we si ko abibona.
Ati “Ibyavugwaga narabibonye kandi nabyakiriye neza, ndashimira buri umwe wabigizemo uruhare kuko si buri wese ugira amahirwe nahuye nayo.”
Muheto yavuze ko icyizere yagiriwe n’abakurikira iri rushanwa kimutera imbaraga nyinshi zo gukomeza guhatana.
Muheto ufite nimero 44 ni umwe mu bakobwa 70 bari guhatanira imyanya 20 yo kuzinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.
Byitezwe ko aba bazamenyekana ku wa 26 Gashyantare 2022, kuri ubu bakaba bakomeje amatora yo gushakisha babiri bazinjira mu mwiherero ko bahize abandi amajwi.
Gutora bisaba kwifashisha IGIHE.com ukoresheje link ya https://igihe.com/miss-rwanda unakoresheje code ya *544*1* ugakurikizaho nimero y’umukobwa ushaka guha amahirwe hanyuma ugakanda urwego.
Gutora kuri internet no kuri code byose bisaba nibura 100 Frw. Ku batora kuri internet bakoresha nimero ya telefoni cyangwa ikarita yo kwishyuriraho ya banki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!