00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda: Uwimana ufite ubumuga yazamuye amarangamutima y’abarimo Umuyobozi wa UNDP

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 February 2022 saa 02:52
Yasuwe :

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uri mu bakobwa icyenda batsindiye guhagarira Intara y’Amajyepfo mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, akomeje kuzamura amarangamutima ya benshi kubw’amateka yanditse.

Uwimana uvuka mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, yitabiriye ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Huye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022.

Uyu mukobwa ufite imyaka 26 y’amavuko, yari yaje yitwaje inshuti ye yitwa Faina Kabayiza biganye mu mashuri yisumbuye, nk’uwagombaga kujya amufasha gusemurira abagize Akanama Nkemurampaka.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutambuka mu ijonjora mu Majyepfo, yavuze ko abona abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahezwa, bikababera imbogamizi ku iterambere ryabo.

Ati “Mbona abantu rimwe na rimwe baheza abana batumva ntibanavuge akenshi ntibajya mu ishuri ndetse iterambere ryabo riba rigoye kuko baba bakeka ko nta bwenge bafite ariko biratandukanye kuko bashoboye.”

Uwimana yakanguriye abafite ubumuga kwitinyuka bakitabira amarushanwa y'ubwiza arimo na Miss Rwanda

Akomeza akangururira ababifite mu nshingano kuba hari icyo bakora ku bana batumva cyangwa batavuga kugira ngo babashe kwiga kuko bikiri ikibazo kuri bamwe.

Yakuranye inzozi zo kwitabira amarushanwa y’ubwiza

Uwimana yavuze ko yakuranye inzozi zo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda kuko akiri umunyeshuri mu yisumbuye yakundaga kwitabira ibikorwa byo kumurika imideli.

Avuga ko mu 2021 yashatse kwitabira Miss Rwanda, umuryango n’abavandimwe baramushyigikira, ariko hari zimwe mu nshuti ze zamubwiye ko atazabasha kumvikana n’Akanama Nkemurampaka kuko azagorwa no gusobanura umushinga we.

Mu 2022 yaje gufata iki cyemezo ndetse ariyandikisha aza kwemererwa kuzitabira irushanwa, aza no gutsindira guhagararira Amajyepfo muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa ngo kera akivuka abantu bajyaga babwira iwabo ko ntacyo azafasha ababyeyi be. Bavugaga ko akwiriye kuguma mu rugo kuko ntacyo yajya gukora ku ishuri ariko ku bw’amahirwe aza kwiga.

Akomeza abwira abagitekereza gutyo ko abafite ubumuga bashoboye.

Asaba Leta uhereye ku nzego z’ibanze ko bashyiraho abantu bahuguriwe amarenga ku buryo babasha kuvugana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uwimana wize uburezi mu mashuri yisumbuye yifuza gukomeza amashuri ye akiga muri Master’s ubundi akajya gushaka bagenzi be batabashije kwiga akabibakangurira.

Yasembuye amarangamutima ya benshi

Abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo n’umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), bagaragaje ko bishimiye ugushira amanga k’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa kugeza ubu ari mu bari kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse abantu benshi bari kuvuga ko ashobora kwegukana ikamba rya Miss Populality.

Umuryango witwa “Media for Deaf Rwanda" ufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wanditse ku rukuta rwa Twitter ubutumwa bugaragaza ko washimishijwe no kuba uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Uti “Wakoze cyane Uwimana Jeannette ku yindi ntambwe ya Miss Rwanda. Twishimiye ubutwari wagaragarije mukobwa muto. Dushimiye abategura Miss Rwanda. Turizera ko uyu muyoboro ugiye kwerekana ko abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva ko ikirere kitakiri umupaka.”

Uwimana yaje imbere y'abagize Akanama Nkemurampaka afite umufasha gusemura mu rurimi rw'amarenga

Ubu butumwa Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera nawe yabwuririyeho agaragaza ko ari indi ntambwe uyu mukobwa yateye.

Ati “Niba umuntu atekereza ko bitakunda, ubu biri kuba mu mubumbe uri hafi yawe. Komeza imbaraga zawe n’ibyishimo byawe kandi ntuzabitakaze.”

Aldo Havugimana usanzwe ari umuyobozi wa Radio Rwanda yanditse kuri Twitter avuga ko uyu mukobwa akwiriye guhabwa ikamba rya Miss Populality.

Ati “Uwimana Jeannette, ikamba rya Miss Popularity ndumva ko ntawe uzarimutwara ayandi yo bizaterwa n’abakemurampaka.”

Abanda bantu batandukanye bashimiye uyu mukobwa bavuga ko kwitinyuka kwe gufite igisobanuro gikomeye ku bafite ubumuga bacyitinya.

Uwimana Jeannette wari wamabye nimero 40 yabonye itike kimwe n’abandi bakobwa bagenzi be bari biyamamarije mu ntara y’Amajyepfo barimo uwitwa Ituze Ange Melissa (No.14), Tanganyika Elizabeth (No.1), Ashimwe Michelle (No.32), Kamikazi Queen Roxanne (No.13)Ikirezi Happiness (No.03) , Ruzindana Belyse (No.31) , Irakoze Sabrine Huguette (No.34) na Keza (Melissa No.24).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages