Mu ijonjora ryatangiriye mu Ntara y’Uburengerazuba habonetse abakobwa batandatu, Amajyaruguru haboneka batandatu, mu Majyepfo hatoranyirijwe barindwi, mu Burasirazuba hava abakobwa 15 mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe abakobwa 20.
Abakobwa 54 bemeje Akanama Nkemurampaka bakemererwa gukomeza muri iki cyiciro batoranyijwe mu basaga 400 biyandikishije mu gihugu hose.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2020 nibwo bahawe nimero bazakoresha mu cyiciro kibanziriza umwiherero wa Miss Rwanda 2020.
Igikorwa cyo gutora nimero ku bakobwa bashimwe ubwiza, ubwenge n'umuco cyatangijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yari ihagarariwe na Ishimwe Dieudonné [Pince Kid]; Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 n'Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, Wibabara Gisèle Fanny.
Ishimwe yashimiye abakobwa batsinze ariko by’umwihariko abasaba kuzakabya inzozi zabo mu mishinga batanze.
Kuri ubu hagiye gutangira amatora azakorwa mu buryo bwa Online na telefoni hakaziyongeraho amajwi y’abagize Akanama Nkemurampaka. Abazajya mu mwiherero bazawutangira tariki 2 Gashyantare bageze ku wa 23 Gashyantare 2020.
Icyumweru cya mbere cy’umwiherero abakobwa bazakorera imikoro bazahabwa aho bazaba bari hose, hanyuma berekeze aho bazahurira tariki 9 Gashyantare 2020.
Mu buryo bwo gutora hifashishijwe internet, abakurikirana Miss Rwanda bazatorera kuri IGIHE.COM mu gihe abazatora kuri telefoni bazifashisha nimero 1525, wanditse ubutumwa bugufi bugizwe na Miss ugasiga akanya nimero y'uwo utoye ukohereza.
Abakobwa babiri bazagira amajwi menshi bazahita bakomeza mu mwiherero. Abo amajwi yabo azabarwa ku buryo bukurikira; SMS 60%, website 20% n'uburyo abantu bazashyigikira umukobwa 20%.
Byitezwe ko amatora agomba gutangira guhera kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2020 saa sita z'amanywa.
Abakobwa bibukijwe ko tariki 1 Gashyantare 2020 hazabaho Pre-selection iteganyijwe kubera i Gikondo muri Expo Ground.
Kwinjira mu birori byo gutoranya abazajya mu mwiherero, itike izaba igura 3000 Frw na 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe abazagura amatike mbere hifashishijwe MTN bazagabanyirizwa igiciro.
Dore nimero abakobwa bazatorerwaho:
1. Akaliza Hope
2. Gaju Evelyne
3. Igihozo Diane
4. Imanishimwe Hope Joy
5. Ineza Charlène
6. Ingabire Denise
7. Ingabire Diane
8. Ingabire Gaudence
9. Ingabire Jolie Ange
10. Ingabire Rehema
11. Irasubiza Alliance
12. Nishimwe Divine
13. Ishimwe Belise
14. Kamikazi Celia
15. Kamikazi Rurangirwa Nadine
16. Kansime Deborah
17. Kirezi Rutaremara Brune
18. Marebe Benitha
19. Mpinganzima Josephine
20. Mukabashambo Phionnah
21. Mukangwije Rosine
22. Mumporeze Josiane
23. Munezero Grace
24. Murangamirwa Ange
25. Murerwa Blandine
26. Musana Teta Hense
27. Mutegwantebe Chanice
28. Mutesi Denyse
29. Niheza Deborah
30. Nikuze Icyeza Aline
31. Nishimwe Naomie
32. Numukobwa Dalillah
33. Nyinawumuntu Rwiririza Delice
34. Teta Mauren
35. Teta Ndenga Nicole
36. Tumuhorane Blaise
37. Tuza Prime Rose
38. Umubyeyi Natacha
39. Umuhoza Doreen
40. Umulisa Rosemary
41. Umumararungu Ange Aline
42. Umuratwa Anitha
43. Umutesi Denise
44. Umutesi Nadège
45. Umutoniwase Nadia
46. Umwaliwase Claudette
47. Umwiza Phionah
48. Urujeni Melissa
49. Utamuliza Ella
50. Uwamahoro Phoebe
51. Uwase Aisha
52. Uwimana Joyeuse
53. Uwimpaye Marlène
54. Wihogora Phionnah
– Indi nkuru wasoma:Uburanga bw’abakobwa 54 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020







Ibitekerezo 0