Isuzuma ryakozwe n’abanga b’inzobere mu gupima indwara zinyuranye zikunze kuzahaza ubuzima bwa muntu haba umuvuduko w’amaraso, umutima n’izindi zitandukanye.
Aba bakobwa uko ari 20 bahataniye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bajyanywe ku Bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018.
Isuzuma bakorewe ryari rigamije ‘kubakorera ibizamini byose bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze’ mu rwego rwo kurushaho kumenya uko bakwiye gufatwa mu mwiherero w’iminsi cumi n’ine barimo mu Mujyi wa Nyamata.
Mu cyiciro cyo kubatera urushinge, bamwe bipfukaga mu maso batinya kureba uko abaganga barwinjiza mu mutsi gusa hari n’abandi bagira ubwoba cyane bananiwe kwihangana bararira.
Mu mwiherero barimo kuri Golden Tulip Hotel, bahabwa amasomo ku burere mboneragihugu, umuco, politike, amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi muri rusange mu rwego rwo kurushaho kubafungura amaso no kubaha ubumenyi buzabafasha mu gihe kizaza.
Irushanwa rizasozwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ibirori byo gutora Nyampinga mushya w’u Rwanda bizabera muri Kigali Convention Centre.
Umukobwa uzahiga abandi azahabwa ibihembo bikomeye bizatangwa na Cogebanque birimo imodoka nziza ya Suzuki Baleno yaguzwe miliyoni 18 hakiyongeraho umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose azamarana ikamba.



















TANGA IGITEKEREZO