Ku itariki ya 23 Gashyantare 2014 nibwo Akiwacu Colombe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda. Mu bihembo yahawe harimo imodoka ishaje y’ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan. Iyi modoka igiye kumara ukwezi mu igaraji kubera ibibazo bikomeye ifite.
Iyi modoka iri mu maboko y’abakanishi bakorera mu Kanogo ikaba igiye kuhamara ukwezi. Nk’uko abakanishi bari kuyikurikirana babitangarije IGIHE, hari icyuma iyi modoka ikeneye ariko baragishakishije mu Rwanda , mu karere ndetse n’i Dubai barakibura burundu.
Miss Rwanda, Akiwacu Colombe na we, yemeza ko iki cyuma imodoka yahembwe ikeneye ngo isubire mu muhanda kukibona byabaye ingorabahizi ndetse nta cyizere ko azakibona dore ko na Dubai yagishakishije ariko akakibura.
Miss Akiwacu Colombe ati, “Imodoka yagiye ibibazo, twabuze piece(icyuma) igomba kwifashishwa kugira ngo ikire. Turacyari kuyishakisha ariko biragoranye. Iyo piece twarayibuze mu Rwanda, i Dubai naho yabuze ariko turacyakomeza kugerageza kuyishakisha. Kuyibona biragoranye cyane.”
Tumubajije icyo ateganya gukorana iki cyuma nigikomeza kubura, yagize ati, “Ntabwo nayigendamo ipfuye kuko ishobora kunteza ibibazo.”
Kugeza ubu, Miss ni we uri kwirwariza kuyikoresha, Minisiteri ifite Umuco mu nshingano zayo ari na yo yamuhaye iyi modoka nta kintu na kimwe iramufasha. Ati, “Kugeza ubu Minisiteri nta gisubizo irampa mu by’ukuri, ni nkaho ari njyewe byose biriho, ntacyo bari kumfasha.”
Akiwacu Colombe nubwo ari gushakisha iki cyuma ngo ntabwo azi amafaranga kigura. Ati, “Simbizi, ntabwo barambwira igiciro kigura ni ugushakisha gusa.”
Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, yashimangiye ko ibibazo byose iyi modoka ifite nta ruhare na ruto yabigizemo. Ibi bibazo byose avuga ko byakuruwe n’abayimuhaye bazi neza ko ishaje nyamara baragombaga kubanza kuyisuzuma neza.
Ati, “Ikibazo yagize ntabwo ari njyewe wagiteye, ikibazo ni uko bayimpaye yarakoze. Ikibazo ntabwo ari njyewe cyaturutseho. Bayimpaye ari second hand(yarakozeho).”
Ibibazo bijya kuvuka….
Ubwo irushanwa rya Miss Rwanda 2014 ryatangiye, Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko igihembo nyamukuru uzambikwa ikamba azahabwa ari modoka yo mu bwoko bwa Hyundai I10 Grand, imwe mu zigezweho zakozwe n’uru ruganda rw’abanya-Koreya y’Epfo rumenyerewe mu gukora imodoka nziza kandi zikomera kuva mu myaka yaza 1960.
Iyi Hyundai I 10 Grand yagombaga kuba yarahembwe Miss Akiwacu Colombe, ifite ubushobozi bwo gutwara abantu batanu, inywa lisansi ‘Diesel engine’, yashizwe ahagaragara bwa mbere tariki ya 7 Kanama 2013.
Yari ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 13,000,000.
Yahembwe imodoka ifite agaciro ko hasi bitunguranye
Akiwacu Colombe amaze kuba Miss Rwanda, igihembo yari yemerewe cyahindutse bitunguranye dore ko iyi modoka yagombaga guhabwa atariyo yashyikirijwe.
Iyi vatiri ya Nissan imaze guhabwa Miss Akiwacu Colombe, hatangajwe inkuru zigaragaza uburyo hari hashize igihe kirekire igenda ku butaka bw’u Rwanda ndetse kugeza ubu na Miss ubwe yemeza ko bayimuhaye ishaje.
Iyi modoka yasohotse muri Magerwa taliki 27/2/2013 ihabwa Miss Rwanda ku itariki ya 23 Gashyantare 2014. Uyu mukobwa bamuhaye iyi modoka , imaze hafi umwaka wose igenda ku butaka bw’u Rwanda.
Nubwo Minisiteri yari yatangaje ko imodoka Miss azahembwa igomba kuba itarigeze igenda mu muhanda, siko byagenze kuko bamuhembye iyagenze umwaka wose , ishaje ndetse ifite agaciro kari munsi y’ako iyo yagombaga guhabwa yari kugurwa. Iyi vatiri ngo yaguzwe miliyoni 8.



















TANGA IGITEKEREZO