00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda: Hatowe abakobwa 5 baserukiye Umujyi wa Kigali

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 24 January 2015 saa 10:37
Yasuwe :

Abakobwa b’uburanga batanu, batowe mu barenga 30 bari bitabiriye amarushanwa y’ijonjora ya Nyampinga w’u Rwanda, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu.
Abo bakobwa bemerewe gukomeza ni:
1. Uwase Vanessa Raissa wagize amanota 88.6% 2. Hitayezu Belyse wagize amanota 85.9% 3. Nyiranganzo Annick Lachance wagize amanota 81.6% 4. Mutoni Jane wagize amanota 81.3% 5. Rudasingwa Umuhoza Negritta wagize amanota 80.3% Uretse aba bakobwa, hatowe undi wa 6 witwa Fortunate Angel na we (…)

Abakobwa b’uburanga batanu, batowe mu barenga 30 bari bitabiriye amarushanwa y’ijonjora ya Nyampinga w’u Rwanda, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu.

Abo bakobwa bemerewe gukomeza ni:

1. Uwase Vanessa Raissa wagize amanota 88.6%
2. Hitayezu Belyse wagize amanota 85.9%
3. Nyiranganzo Annick Lachance wagize amanota 81.6%
4. Mutoni Jane wagize amanota 81.3%
5. Rudasingwa Umuhoza Negritta wagize amanota 80.3%

Uretse aba bakobwa, hatowe undi wa 6 witwa Fortunate Angel na we wahawe amahirwe yo kuzakomeza muri 25 bazatorwamo nyampinga w’u Rwanda.

I Remera, kuri Sports View Hotel, ahabereye aya matora, hari hitezwe abantu benshi, kuko hari hatangajwe ko abakobwa bari bariyandikishije bageraga kuri 50.

Ubu Intara zose zabonye abaziserukira. Biteganijwe ko tariki 7 Gashyantare aba bakobwa n’abandi bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo bazakorwamo amajonjora ya nyuma hemezwe abazakomeza, bashyirwe mu ngando tariki 9 Gashyantare, kuri Kivu Serena Hotel Gisenyi, hazatorwe nyampinga kuwa 21 Gashyantare 2015, kuri Kigali Serena Hotel.

Miss Rwanda 2015 ni igikorwa cyo guhitamo umukobwa uhiga abandi mu Rwanda mu bwiza, afite ubwenge kandi afite indangagaciro z’Umunyarwanda.

[email protected]

Foto: Yakubu Jacques


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages