Mu Ntara y’Amajyepfo abakobwa 10 ni bo bari bariyandikishije, ariko barindwi gusa ni bo bitabiriye irushanwa ari nabo bari bujuje ibisabwa.
Abo ni Gisubizo Gaelle, Nasra Bitariho, Uwase Aline, Isimbi Eduige, Umutoniwabo Cynthia, Ingabire Angelique na Karake Doreen.
Ubwo hatangazwaga ko batatu bakomeje, babiri bahise basezererwa, ariko babwirwa ko bemerewe kuba bashobora kongera kurushanwa mu yindi ntara bashatse.
Abakobwa bitabiriye iri rushanwa harimo batatu basanzwe batuye mu Karere ka Huye abandi bari baturutse mu Mujyi wa Kigali.
Kuri Hotel Credo habereye iri rushanwa hari umubare muto w’abantu, n’abahacaracaraga ni abo mu itsinda ry’abateguye irushanwa ndetse n’abandi bake bari baherekeje inshuti zabo zahatanye.
Miss Rusaro Carine wari uyoboye akanama nkemurampaka, yavuze ko mu bikurikizwa harimo ubwiza bw’umukobwa, ubumenyi afite mu gusubiza ibibazo n’imyitwarire ye mu kuvuga.
Mu gutangaza abakobwa bane batsinze, abagize akanama nkemurampaka bavuze ko batatu batabashije gukomeza bemerewe kuziyamamaza no mu zindi ntara.
Abakobwa bane batsinze ni Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho. Uwitwa Gaelle Gisubizo yashyizwe ku mugereka [afite amahirwe yo kuzasimbura uwaramuka adakomeje mu irushanwa].
Amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2016 azakomereza mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama, hanyuma kuwa 23 Mutarama azasorezwe mu Mujyi wa Kigali.
Ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 nibwo hazaba ibirori nyamukuru byo gutora umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016.
Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba zamaze kubona abazazihagararira. Mu Majyaruguru hatowe Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Majyambere Sheillah, na Harerimana Umutoni Pascaline.
Mu Burengerazuba, abazahatanira Miss Rwanda ni Umutoni Balbine,Umuhumuriza Usanase Samantha, na Mutesi Jolly.
Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016 ritegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije itewe inkunga na COGEBANQUE umuterankunga mukuru umaze imyaka itatu atanga inkunga.



















TANGA IGITEKEREZO