Irushanwa rya siporo ryateguwe rinakoreshwa n’umutoza w’aba bakobwa, Girumugisha Gaël.
Aba bakobwa uko ari 20, bagabanyijwe mu matsinda atanu y’abakobwa bane, aba bararushanyijwe buri tsinda ritanga uwa mbere wagiye mu cyiciro cya nyuma.
Batanu bageze ku cyiciro cya nyuma ni Kayitare Isheja Morella, Uwase Phiona, Umutesi Lea, Kayirebwa Marie Paul na Musana Teta Hense.
Irushanwa rya siporo ryatsinzwe na Kayitare Isheja Morella wahize abandi yegukana challenge ya mbere yatanzwe muri Miss Rwanda 2021.
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabwiye IGIHE ko umukobwa utsinze challenge aba yiyongereye amahirwe yo kuzinjira mu icumi ba mbere bazamenyekana ku munsi wo gutanga ikamba.
Si challenge ya siporo gusa izakorwa mu irushanwa rya Miss Rwanda2021 kuko hategerejwe n’andi atandukanye.
Izi challenge zitegurwa mu rwego rwo kumenyereza abakobwa ibyo bazahura nabyo mu marushanwa mpuzamahanga arimo na Miss World yitabirwa n’uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda.
Ku wa 20 Werurwe 2021 ni bwo hazaba ibirori byo gutoranya uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda rifitwe na Nishimwe Naomie.
Amafoto: Miss Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!