00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Sandra Teta yahungabanyijwe n’impanuka y’ubwato yaguyemo abari bitabiriye ibirori bye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 November 2018 saa 12:50
Yasuwe :

Teta Sandra wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011 ari mu gahinda gakomeye nyuma y’impanuka y’ubwato muri Uganda imaze guhitana abagera kuri 29 barimo abari bitabiriye ibitaramo yari yateguye nabyo byari kubera mu mazi.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu itsinda rya Active. Yagombaga kuyobora ibirori mu bwato mu kiyaga cya Victoria, gusa aza gukererwa birasubikwa.

Iyi mpanuka y’ubu bwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria muri Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018, mu Karere ka Mukono.

Yatewe no gutwara imizigo myinshi yatumye bwibira bukarengerwa n’amazi. Ubu abantu 29 nibo bimaze kumenyekana ko bapfuye naho 40 bamaze gutabarwa.

Sandra Teta yari yateguye ibirori byitwa ‘Caribbean Feast’ byagombaga kubera mu bwato. Yaje gukererwa bituma igikorwa cye gisubikwa. Ubwato yari buyoboreremo ibirori nibwo bwagombaga kugenda mbere y’ubwakoze impanuka.

Ibyo birori byari bigamije kwishimisha no kuruhuka mu mutwe.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mukobwa yagize ati “Nagombaga kuyobora ibirori mu bwato, ariko nza gukererwa gahunda yacu irahagarara. Numvaga naniwe nta kindi cyatumye dukererwa.”

Yakomeje agira ati “Hari abantu bari baje mu birori byanjye bimaze gusubikwa bafata utwato duto bajya muri buriya. Hari n’abari baje mu birori byanjye batakaje ubuzima muri buriya kuko bashatse gukomezanya n’abandi.’

Iyi mpanuka yahungabanyije uyu mukobwa ku buryo n’ubu atarabasha kwakira ibyabaye. Mu ijwi rye, yumvikanaga nk’umuntu uhangayitse cyane.

Ati “Mvugishije ukuri n’ubu ndacyafite ihungabana. Njye n’inshuti zanjye enye twari kujyana muri ubu bwato nkimara kumva iby’iyi mpanuka nababwiye ko turokotse urupfu.”

Kuva muri Gicurasi muri uyu mwaka Sandra Teta yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho.

Icyo amaze kumenyerwaho cyane ni ikiba buri wa Gatatu mu kabari kitwa Hideout gakunze kunyweramo Abanyarwanda benshi.

Sandra ari kumwe Alex Muhangi uri mu banyarwenya bakomeye muri Uganda, mu kabari ka HideOut uyu mukobwa akoreramo ibitaramo bya buri cyumweru
Sandra Teta yagize ihungabana nyuma y'iyi mpanuka
Sandra Teta yagombaga gukorera igitaramo yari yise 'Caribean Feast' mu bwato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages