Sandra Teta w’imyaka 25 amaze ibyumweru bitatu atawe muri yombi, ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge [yahoze yitwa 1930], kimwe mu byaha afungiwe kirimo gutanga sheki itazigamiye amaze kukiryozwa inshuro eshatu mu mwaka umwe.

Uyu mukobwa wari usanzwe azwi mu bikorwa byo gutegura ibitaramo n’ibindi birori by’imideli ubu amaze icyumweru afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge nyuma y’uko Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwategetse ko akomeza gufungwa mu gihe kingana n’iminsi 30 mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byo aregwa.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko Miss Sandra Teta yatanze ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yarekurwa akaburana adafunzwe gusa ubu bujurire ntiburaburanishwa.

Yagize ati “Uwo mukobwa arafunzwe, urukiko rwamuburanishije ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko yarabijuririye.”

Miss Sandra Teta yatanze ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gusa ngo agomba kuzajya imbere y’ubucamanza mu cyumweru gitaha ari nabwo hazamenyekana umwanzuro ku byo yaregeye.

Yagize ati “Yatanze ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko ubwo bujurire ntiburabunanishwa, buzaburanishwa mu cyumweru gitaha. Ibyo yajuririye ni ku cyemezo cy’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo…”

Sheki itazigamiye uyu mukobwa afungiwe ni iyo yahaye ubuyobozi bwa Serena Hotel gusa hari urupapuro IGIHE ifite kopi rugaragaza ko Sandra Teta yayishyuye kuwa 15 Mutarama 2017.

Urupapuro rugaragaza ko Sandra Teta yishyuye Serena Hotel ngo rwazamuhesha koroherezwa ibihano
Urupapuro rugaragaza ko Sandra Teta yishyuye Serena Hotel ngo rwazamuhesha koroherezwa ibihano

Umuvugizi w'Inkiko mu Rwanda yavuze ko kuba yaramaze kwishyura sheki yatumye afungwa bidakuraho icyaha akurikiranyweho gusa ngo 'kuba yarayishyuye byazamugabanyiriza igihano nahamwa n'icyaha'.

Teta afunzwe ubugira gatatu kubera sheki zitazigamiye

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011 afunzwe ku nshuro ya gatatu ku cyaha kimwe cyo gutanga sheki zitazigamiye gusa kuri iyi nshuro hiyongereyeho ikindi cy’ubuhemu.

Ku nshuro ya mbere yatawe muri yombi tariki ya 22 Nyakanga 2015, icyo gihe yishyuzwaga n’umucuruzi witwa Nkusi Godfrey wamuhaye amafaranga 4,800,000 ubwo yateguraga ibirori by’imideli bya Rwanda International Fashion World. Icyo gihe nibwo yari yatumiye Bebe Cool na Zari umugore wa Diamond bakimara gusubira mu bihugu byabo Sandra Teta ahita afungwa.

Yaherukaga gufungwa mu Ugushyingo 2015, nabwo yakekwagaho gutanga sheki eshanu zitazigamiye. Icyo gihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko izo sheki zari zihwanye n’amafaranga miliyoni 28.

Mu mpera z’umwaka wa 2016 nabwo yajyanywe mu bugenzacyaha ubwo yari yarezwe na kompanyi ikomeye yitwa STS Trade imushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu yahawe ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.

Gutanga sheki itazigamiye bihanwa n’ingingo ya 373 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ivuga mu gika cya 1 n’icya 40 ko ; umuntu wese utanga, abizi, sheki itazigamiwe n’uwemera, abizi neza, kwakira sheki (cheque) itazigamiwe bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki; n’ibindi umucamanza ashobora gutanga nkuko itegeko ribiteganya.

Naho ingingo ya 374 ivuga ko umuntu wese utanga sheki itazigamiye, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000), mu gihe nyir’ugutwara sheki nta buriganya yishyuwe mbere yo kuregera inzego z’ubutabera.

Sandra Teta yajuririye icyemezo cy'urukiko rwategetse ko afungwa by'agateganyo iminsi 30
Sandra Teta yajuririye icyemezo cy'urukiko rwategetse ko afungwa by'agateganyo iminsi 30
Ni ku nshuro ya gatatu Sandra Teta atawe muri yombi akurikiranyweho sheki itazigamiye
Ni ku nshuro ya gatatu Sandra Teta atawe muri yombi akurikiranyweho sheki itazigamiye
Mu minsi yashize Sandra Teta yakoranaga na Miss Vanessa bashwana kubera akaduruvayo n'ibibazo byakurikiye itandukana ryabo n'abasore bo muri Active
Mu minsi yashize Sandra Teta yakoranaga na Miss Vanessa bashwana kubera akaduruvayo n'ibibazo byakurikiye itandukana ryabo n'abasore bo muri Active