Sandra Teta w’imyaka 25 amaze ibyumweru bitatu atawe muri yombi, ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge [yahoze yitwa 1930], kimwe mu byaha afungiwe kirimo gutanga sheki itazigamiye amaze kukiryozwa inshuro eshatu mu mwaka umwe.

Igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ni umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge nyuma y’iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo riherutse kuba ubutabera bukanzura ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda, CIP Hillary Sengabo yabwiye IGIHE ko muri dosiye ya Miss Sandra Teta bigaragara ko akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye.

Yagize ati "Ibyaha Sandra akurikiranyweho harimo icyaha cy’ubuhemu n’icyo gutanga sheki itazigamiye […] Ntabwo nzi igihe azaburanira, sheki itazigamiye yayitanze muri hoteli Serena naho iby’igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo yagikatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.”

Nubwo Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda avuga ko atazi neza itariki Miss Sandra Teta yagereyeyo, umunyamakuru wa IGIHE yabwiwe ko ubu hagiye gushira hafi icyumweru afungiwe muri 1930 nyuma y’uko ngo yari yabanje gufungirwa muri kasho ya Station ya Polisi ya Nyarugunga.

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011 afunzwe ku nshuro ya gatatu ku cyaha kimwe cyo gutanga sheki zitazigamiye gusa kuri iyi nshuro hiyongereyeho ikindi cy’ubuhemu.

Ku nshuro ya mbere yatawe muri yombi tariki ya 22 Nyakanga 2015, icyo gihe yishyuzwaga n’umucuruzi witwa Nkusi Godfrey wamuhaye amafaranga 4,800,000 ubwo yateguraga ibirori by’imideli bya Rwanda International Fashion World. Icyo gihe nibwo yari yatumiye Bebe Cool na Zari umugore wa Diamond bakimara gusubira mu bihugu byabo Sandra Teta ahita afungwa.

Yaherukaga gufungwa mu Ugushyingo 2015, nabwo yakekwagaho gutanga sheki eshanu zitazigamiye. Icyo gihe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko izo sheki zari zihwanye n’amafaranga miliyoni 28.

Teta Sandra akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye, bimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu
Teta Sandra akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye, bimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu

Mu mpera z’umwaka wa 2016 nabwo yajyanywe mu bugenzacyaha ubwo yari yarezwe na kompanyi ikomeye yitwa STS Trade imushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu yahawe ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.

Gutanga sheki itazigamiye bihanwa n’ingingo ya 373 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ivuga mu gika cya 1 n’icya 40 ko ; umuntu wese utanga, abizi, sheki itazigamiwe n’uwemera, abizi neza, kwakira sheki (cheque) itazigamiwe bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki; n’ibindi umucamanza ashobora gutanga nkuko itegeko ribiteganya.

Naho ingingo ya 374 ivuga ko umuntu wese utanga sheki itazigamiye, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000), mu gihe nyir’ugutwara sheki nta buriganya yishyuwe mbere yo kuregera inzego z’ubutabera.

Ni ku nshuro ya gatatu Sandra Teta atawe muri yombi akurikiranyweho sheki itazigamiye
Ni ku nshuro ya gatatu Sandra Teta atawe muri yombi akurikiranyweho sheki itazigamiye
Mu minsi yashize Sandra Teta yakoranaga na Miss Vanessa bashwana kubera akaduruvayo n'ibibazo byakurikiye itandukana ryabo n'abasore bo muri Active
Mu minsi yashize Sandra Teta yakoranaga na Miss Vanessa bashwana kubera akaduruvayo n'ibibazo byakurikiye itandukana ryabo n'abasore bo muri Active