00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Sharifa wakorewe Bridal Shower yahishuye icyatumye ahitamo umusore bazarushinga (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 May 2018 saa 10:45
Yasuwe :

Miss Umuhoza Sharifa ageze kure gahunda yo kwitegura kurushinga, inshuti n’abavandimwe be bamukoreye ibirori bya Bridal Shower bamusezeraho banamugira inama zizamufasha.

Ibirori bya Bridal Shower bya Miss Umuhoza Sharifa, byabereye mu rugo iwabo mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018.

Umuhoza Sharifa yateguriwe ibi birori mu gihe habura igihe gito ubukwe bwe na Thierry bugataha, bivugwa ko buzaba muri Nyakanga 2018 gusa ubwe yanze kwerura ngo avuge itariki nyakuri buzabera.

Yabwiye IGIHE ati “Igihe ubukwe buzabera, njya nirinda kubivugaho cyane, ndi umuntu nshobora gupanga ibintu hakazamo impinduka, ntabwo birajya ku murongo neza ku buryo nabishyira hanze.”

Miss Sharifa yavuze ko igikomeye cyatumye ahitamo Thierry nk’umugabo we iteka ryose, ngo “ni umutima mwiza afite”. Yongeyeho ati “Ni byinshi cyane, bimwe mu byo nakubwira ni uko afite umutima mwiza, arubaha. Ikindi njye na we turashyigikirana, aranshyigikira mu byo nkora byose, nyuma y’uko dukundana aranshyigikira cyane.”

Ibirori bya Bridal Shower ya Sharifa byabereye iwabo mu Mujyi wa Musanze

Umuhoza Sharifa yamenyekanye cyane ubwo yambikwaga ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2016, icyo gihe yanabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda.

Muri Mutarama 2018, nibwo umukunzi we yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.

Miss Sharifa n'inshuti ze bakoze ikimenyetso kizwi muri filime 'Black Panther'
Miss Sharifa n'umubyeyi we
Miss Sharifa yakorewe ibi birori mu gihe habura igihe gito agakora ubukwe
Miss Umuhoza Sharifa yambitswe impeta y'urukundo muri Mutarama 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages