Miss Umuhoza Sharifa yasezeranye na Niyonteze Thierry mu muhango wabereye mu biro by’Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, yaherekejwe n’abiganjemo abo mu muryango we ba hafi n’inshuti ze.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Niyonteze Thierry yari yagiye gutanga inkwano mu muryango wa Umuhoza Sharifa mu Karere ka Musanze, uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018.
Nyuma y’uko Niyonteze Thierry yatanze inkwano ndetse akaba yasezeranye na Miss Sharifa imbere y’amategeko, ku itariki ya 14 Nyakanga 2018 hazaba umuhango wo guhana isezerano hanyuma basangire n’inshuti zabo muri Ineza Garden i Kinyinya.
Muri Mutarama 2018, nibwo umukunzi we yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.
Umuhoza Sharifa w’imyaka 23 yahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda. Yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda.
Yabaye igisonga cya kane anahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) bishimangira uburyo yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye mu mpande z’igihugu.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO