Sonia Rolland amaze iminsi ashyira hanze amafoto y’uruhererekane atuma avugwaho mu buryo budasanzwe. Yaherukaga kwifotoza atya muri Nyakanga 2017, icyo gihe yafotowe yambaye ikanzu y’umweru ibonerana ku buryo ibere ry’iburyo rigaragara, yayishyize hanze kuri uyu wa 12 Nyakanga 2017.
Muri Nzeri 2016 nabwo umugabo we Jalil Lespert yasohoye ifoto ya Sonia Rolland yambaye ubusa igice cyo hejuru agaragaza ko bishimiye bikomeye ibihe bagiranye mu biruhuko icyo gihe.
Sonia Rolland yongeye kwifotoza mu buryo bwatumye bivugisha abantu by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye i Burayi byavuze kuri iyi foto igaragaza ibere ry’uyu mugore w’imyaka 36 ukomoka mu Rwanda.
Kuri aya mafoto mashya Sonia Rolland yashyize hanze, abamukurikira kuri Instagram bagarutse ku bwiza bwe banavuga ko imyaka afite ihabanye kure n’uburanga bwe n’uburyo ‘yigaragaza nk’umugore utewe ishema n’uko ameze’.
Ubwo aheruka kwibasirwa yifotoje yambaye ubusa, yagize ati "Muri iriya foto, nashakaga gutambutsa ubutumwa ku bagore mbabwira ko bakwiye kwigirira icyizere. Mu buryo busanzwe, nsanga ntacyo bitwaye kwerekana umubiri wanjye.”
Yafotowe n’umuhanga mu gufata amafoto abanyamideli witwa Amaryllis Joskowicz, yayishyizeho mu buryo bwo kumushimira undi na we amwandikira agaragaza ko yanyuzwe no kuba barakoranye.



















TANGA IGITEKEREZO