00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Supranational: Umunyarwandakazi yaserukanye ibendera, abandi bambaye amakamba

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 November 2014 saa 06:38
Yasuwe :

Umwali Neema Larissa uhagarariye u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational yasesekaye muri Pologne yasesekaye muri Pologne yambaye ibendenera ry’igihugu cye mu gihe bagenzi be baje bambaye amakamba y’ibihugu bahagarariye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2014 nibwo Umwali Neema Larissa yasesekaye mu Mujyi wa Krynica-Zdrój muri Pologne. Yahagereye rimwe na bagenzi be uwa Myanmar, Belarus, Dominican Republic, Venezuela, Switzerland, Mauritius, Chile, (…)

Umwali Neema Larissa uhagarariye u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational yasesekaye muri Pologne yasesekaye muri Pologne yambaye ibendenera ry’igihugu cye mu gihe bagenzi be baje bambaye amakamba y’ibihugu bahagarariye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2014 nibwo Umwali Neema Larissa yasesekaye mu Mujyi wa Krynica-Zdrój muri Pologne. Yahagereye rimwe na bagenzi be uwa Myanmar, Belarus, Dominican Republic, Venezuela, Switzerland, Mauritius, Chile, El Salvador na Canada.

Aba bakobwa bakiriwe na Mutya Datul wegukanye iri kamba umwaka wa 2013.

Umwali Neema yakoze agashya yambara ibendera ry'u Rwanda mu gihe abandi bari bambaye amakamba y'ibihugu bahagarariye

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda nyuma yo kugera muri Pologne, Umwali Neema yabibukije ko bafite inshingano zo gusigasira Umuco nyarwanda no gukomeza kuwukundisha amahanga ari nacyo ashyize imbere muri aya marushanwa.

Neema yabwiye IGIHE ko azakora uko ashoboye akigaragaza neza ndetse Imana yabiha umugisha akaba yakwegukana iri kamba.

Ku nshuro ya gatandatu Miss Supranational iri kubera muri Pologne mu Mujyi wa Krynica-Zdrój, iri kamba rihataniwe n’abakobwa 81 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi birimo n’u Rwanda.

Umwali Neema w'u Rwanda na Han Thi wa Myanmar bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages