00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Supranational: Neema na bagenzi be 70 mu mwambaro wo kogana (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 22 November 2014 saa 05:53
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2014 abakobwa 71 bahatanira irushanwa rya Miss Supranational biyerekanye mu mwambaro wo kogana(bikini) aho bose barimo na Neema Umwali uhagarariye u Rwanda berekanye ko nta gihunga bafite muri uyu mwambaro.
Aba bakobwa bose bamaze koga muri pisine ya Hotel Mercure Kasprowy berekeje mu Mujyi wa Krakow barangajwe imbere na Miss Mutya Datul wegukanye iri kamba mu mwaka wa 2013.
Muri uyu mujyi, aba bakobwa batambagijwe ibyiza nyaburanga biwugize, (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2014 abakobwa 71 bahatanira irushanwa rya Miss Supranational biyerekanye mu mwambaro wo kogana(bikini) aho bose barimo na Neema Umwali uhagarariye u Rwanda berekanye ko nta gihunga bafite muri uyu mwambaro.

Aba bakobwa bose bamaze koga muri pisine ya Hotel Mercure Kasprowy berekeje mu Mujyi wa Krakow barangajwe imbere na Miss Mutya Datul wegukanye iri kamba mu mwaka wa 2013.

Muri uyu mujyi, aba bakobwa batambagijwe ibyiza nyaburanga biwugize, bimwe mu bice bibitse amateka akomeye ya Pologne mu rwego rwo kurushaho kubasobanurira iki gihugu aya marushanwa ari kuberamo.

Miss Supranational iri kubera mu Mujyi wa Krynica-Zdrój , muri Pologne kuva ku itariki ya 16 Ugushyingo, rizasozwa ku itariki ya 05 Ukuboza 2014 ari na bwo hazamenyekana uwahize abandi. Irushanwa ryatangiye ari abakobwa 66 nyuma hiyongeramo abandi batanu barimo uwa Angola, Cape Verde n’uwa Sao Tome et Principe kugeza ubu ni 71 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Buri wese yerekanye uko ateye
Ababishoboye bagiye mu mazi barishimisha
Biyerekanye mu mwambaro wo kogana
Buri mukobwa yerekanye ko nta gihunga agira muri uyu mwambaro
U Rwanda rwitabiriye Miss Supranational ku nshuro ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages