00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Supranational: U Rwanda ntirugaragara mu bihugu 20 bihabwa amahirwe

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 December 2014 saa 09:59
Yasuwe :

Mu gihe habura amasaha make ngo Miss Supranational igere ku musozo hamenyekane umukobwa wahize abandi muri 71 bahatanira ikamba, abategura irushanwa bashyize ahagaragara amazina 20 y’abakobwa bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri rushanwa, abakobwa bafite amahirwe yo kuza muri batanu ba mbere bashobora kuvamo Miss Supranational 2014 n’ibisonga bye bibiri, harimo: Nyampinga wa Gabon, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Puerto Rico na Myanmar. Aba (…)

Mu gihe habura amasaha make ngo Miss Supranational igere ku musozo hamenyekane umukobwa wahize abandi muri 71 bahatanira ikamba, abategura irushanwa bashyize ahagaragara amazina 20 y’abakobwa bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri rushanwa, abakobwa bafite amahirwe yo kuza muri batanu ba mbere bashobora kuvamo Miss Supranational 2014 n’ibisonga bye bibiri, harimo: Nyampinga wa Gabon, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Puerto Rico na Myanmar.

Aba bakobwa batanu bari mu ba mbere bitwaye neza muri iri rushanwa ndetse bakaba bahabwa amahirwe yo kuvamo uwa mbere wegukana irushanwa. Nyuma y’abo hari abandi na bo bagerageje kwitwara neza barimo Nyampinga wa Canada, Colombia, Poland, Spain na Thailand.

Ibihugu 20 bihabwa amahirwe yo kubonekamo umukobwa wegukana ikamba ni Gabon, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Puerto Rico , Myanmar ,Argentina, Australia, Belarus, Bolivia, Chile, Czech Republic, Romania, Sweden, Switzerland, Trinidad & Tobago , Canada, Colombia, Pologne, Spain na Thailand.

Irushanwa ryatangiye ku itariki ya 16 Ugushyingo 2014 rigomba gusozwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2014.

mwali Neema uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2014, ari kumwe na Miss Mutya Datul wegukanye iri kamba mu mwaka wa 2013

Aho irushanwa rigomba gusorezwa muri iri joro hateguwe:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages