Umwali Neema uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2014 ntiyabashije kwerekana impano ye mu birori byo guhitamo abakobwa bahize abandi mu kugaragaza ubuhanga bafite mu bintu bitandukanye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane nibwo abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational bagaragaje ubuhanga buri wese afite mu mpano zinyuranye zirimo kubyina, gushushanya, kuririmba, gukora siporo zitandukanye, ubugeni n’ibindi byinshi.
Neema uhagarariye u Rwanda, ntiyabashije kwerekana impano ye kubera ikibazo cyo kubura indirimbo icurangitse Kinyarwanda yagombaga kubyina.
Mu kiganiro na IGIHE, Neema yagize ati “Ntabwo ari njye njyenyine, hari n’abandi batabashije kwerekana impano zabo ku bwo kubura ibikoresho. Njye nagize ikibazo nagombaga kubyina Kinyarwanda indirimbo ibyinitse Kinyarwanda ariko nyine ndayibura.”
Nyuma yo kwerekana impano, abateguye irushanwa batoranyije abakobwa batanu babaye aba mbere: uwa mbere yabaye uw’u Buhinde, 2)Gabon, 3)Estonia, 4)Australia na Puerto Rico waje ku mwanya wa gatanu.
Irushanwa rya Miss Supranational rizasozwa ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 05 Ukuboza 2014 ari na bwo hazamenyekana uwahize abandi.
69|left>


















TANGA IGITEKEREZO