00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Supranational: Umwali Neema na bagenzi be 69 bagiye mu kabyiniro bwa mbere

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 November 2014 saa 09:20
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi ibiri bari bamaze bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Krynica-Zdrój ahari kubera irushanwa rya Miss Supranational, abakobwa bose 70 bahanganye bahawe umwanya wo kwidagadura bwa mbere mu kabyiniro babyina imiziki gakondo yo muri Pologne no mu bindi bihugu bihana imbibe nayo.
Aba bakobwa bose uko ari 70 barimo n’Umunyarwandakazi Umwali Neema ni ubwa mbere bari bahawe umwanya wo kujya mu kabyiniro buri wese akata umuziki anafata icyo kunywa ashaka. Wanabaye umwanya (…)

Nyuma y’iminsi ibiri bari bamaze bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Krynica-Zdrój ahari kubera irushanwa rya Miss Supranational, abakobwa bose 70 bahanganye bahawe umwanya wo kwidagadura bwa mbere mu kabyiniro babyina imiziki gakondo yo muri Pologne no mu bindi bihugu bihana imbibe nayo.

Aba bakobwa bose uko ari 70 barimo n’Umunyarwandakazi Umwali Neema ni ubwa mbere bari bahawe umwanya wo kujya mu kabyiniro buri wese akata umuziki anafata icyo kunywa ashaka. Wanabaye umwanya mwiza ku bahatana wo kwerekana umuco wa buri gihugu mu mbyino.

Aka kabyiniro abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational basohokeyemo gaherereye muri Hotel Bania’s Disco.

Miss Supranational iri kubera mu Mujyi wa Krynica-Zdrój , muri Pologne kuva ku itariki ya 16 Ugushyingo, rizasozwa ku itariki ya 05 Ukuboza 2014 ari na bwo hazamenyekana uwahize abandi. Byari biteganyijwe ko abakobwa 81 bo mu bihugu bitandukanye ari bo bagombaga kuryitabira gusa ubu abagera kuri 70 nibo bageze aho rigomba kubera.

Umwali Neema ku ruhande rw'ibumoso na bagenzi be bahatanye muri Miss Supranational 2014
Neema ni uyu wambaye inkweto ndende n'ingofero y'umweru
Dj yasunikaga imiziki yiganjemo iyo muri Pologne
Bakase umuziki kugeza buri wese anezerewe
Umwali Neema mu ikanzu y'icyatsi
Umwali Neema hagati ya bagenzi be ahanganye na bo muri Miss Supranational

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages