Aba bakobwa barwanye mu gihe habura iminsi mike ngo hatorwe Nyampinga w’iki gihugu mu muhango utegerejwe ku wa 3 Kanama uyu mwaka. Umukobwa uzatorwa azaba asimbuye Hannah Karema Tumukunde unafite inkomoko mu Rwanda wambaye iri kamba.
Bien-Aimé Baraza yikomye Leta ya Kenya
Umuririmbyi Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol yikomye Leta ya Kenya ikomeje kureberera urugomo rukorwa n’abitwaje imbunda ndetse abashinzwe umutekano bikarangira bishe abantu b’inzirakarengane.
Abantu b’ibyamamare batandukanye muri Kenya bamaze iminsi bikoma Leta y’iki gihugu irangajwe imbere na William Ruto. Mu bafashe iya mbere harimo Eric Omondi n’abandi batandukanye bagaragaza ko hari byinshi bikwiriye gukosoka.
Sofia Vergara yanditse amateka muri Emmy Award
Sofia Vergara uheruka kwamamara kubera filime aheruka kugaragaramo yitwa Griselda, iri kuri Netflix, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo washyizwe mu cyiciro cya “Lead Actress in a Limited Series”.
Guhera mu 2010 kugeza mu 2013 uyu mugore yari yahatanye muri ibi bihembo mu byiciro bine birimo icya “Best Supporting Actress in a Comedy Series”. Sofia Vergara iyi filime aheruka kugaragaramo igaruka kuri Griselda Blanco wamamaye cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku Isi. Uyu mugore yaciye ibintu muri ubu bucuruzi mu myaka myinshi yashize, gusa urugendo rw’ubuzima bwe rwashyizweho iherezo mu 2012 ubwo yicwagwa arashwe.
Halsey yambitswe impeta y’urukundo
Umuhanzikazi Halsey yambitswe impeta na Avan Jogia usanzwe ari umukinnyi. Halsey mu mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaye yambaye impeta ari kwishimana n’umukunzi we mu Mujyi wa New York.
Aba bombi bagaragaje ko bakundana muri Nzeri 2023 ubwo basomana mu Mujyi wa Los Angeles. Mu kwezi kwakurikiyeho Halsey yashyize kuri Instagram amafoto yemeza iby’urukundo rwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!