Ibirori byo gusaba no gukwa Miss Umuhoza Sharifa, iwabo aho avuka mu Mujyi wa Musanze ku Kamuhoza-Muhabura. Ibi birori byari biryoheye ijisho, byari biteguwe Kinyarwanda ndetse ahanini n’umuziki wasusurukije abitabiriye uyu muhango wari wiganjemo imbyino gakondo; ibirori byaryoshye kurushaho ubwo intore z’Abarundi zitakumaga.
Umuhoza Sharifa yakowe n’umukunzi we Niyonteze Thierry mu gihe habura igihe gito ubukwe bwabo bombi bugataha. Uyu muhango, wagaragayemo abakobwa bahatanye na Miss Sharifa Umuhoza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 barimo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, Mutoni Jane[Miss Rwanda Heritage 2016], Miss Uwamahoro Ariane watowe nk’uzi kubana neza kurusha abandi icyo gihe, Isimbi Eduige, n’abandi.
Nyuma y’uko Niyonteze Thierry yatanze inkwano mu muryango wa Miss Sharifa, ku itariki ya 14 Nyakanga 2018 hazaba umuhango wo guhana isezerano hanyuma basangire n’inshuti zabo muri Ineza Garden i Kinyinya.
Miss Sharifa yabwiye IGIHE ko igikomeye cyatumye ahitamo Thierry nk’umugabo we iteka ryose, ngo “ni umutima mwiza afite”. Yongeyeho ati “Ni byinshi cyane, bimwe mu byo nakubwira ni uko afite umutima mwiza, arubaha. Ikindi njye na we turashyigikirana, aranshyigikira mu byo nkora byose."
Umuhoza Sharifa yamenyekanye cyane ubwo yambikwaga ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2016, icyo gihe yanabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda.
Muri Mutarama 2018, nibwo umukunzi we yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.
Amafoto: Museme Nabi



















TANGA IGITEKEREZO