Ubu bukangurambaga bamaze kubukorera mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Gasabo ari na ko bombi bakomokamo. Birimo Urwunge rw’Amashuri rwa Rugando, urwa Kacyiru I na II.
Buri muri gahunda bihaye yo kurwanya inda zitateganyijwe n’ibiyobyabwenge mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bakaba babukora ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko.
Umunyana yabwiye IGIHE ko ari igitekerezo bagize kugira ngo bahangane n’uburara bweze muri iki gihe, butuma ingimbi n’abangavu bishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.
Ati “Kuri uyu wa Kane twasuye abana b’abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatandatu bo mu Rugando, tubaganiriza ku bijyanye n’inda zitateganyijwe ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge”.
“Twagize iki gitekerezo dushaka kurwanya ibikorwa byeze mu rubyiruko byo kwijandika mu biyobyabwenge.”
Ndahiro Liliane avuga ko bari gufatanya n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda ndetse na Minisiteri y’urubyiruko.
Avuga ko bibanze cyane ku mashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, kubera ko ariho hakunze kugaragara abana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe zikunze kugendana cyane no kunywa ibiyobyabwenge.
Ati “Mbikubiye mu mu nteruro imwe, ni ukurwanya ingeso mbi mu rubyiruko ndetse no kubashishikariza kwishakamo ibisubizo.”
Abanyeshuri bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse biyemeza guhangana n’ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe.
Abandi bakobwa bari muri Miss Rwanda 2018, nabo bagiye gutangira ibikorwa nk’ibi ariko buri wese azajya yibanda mu karere akomokamo cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.








Amafoto: Muneza Darius Zimurinda




Ibitekerezo 0