Ni igikorwa uyu mukobwa yakoze ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025. Aho avuga ko yabikoze mu gihe isi yose iri kwifatanya n’u Rwanda, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ashaka gutanga umusanzu we.
Yabwiye IGIHE ko yasuye urwibutso rwa Kigali, ari kumwe n’urubyiruko rukorana nawe muri sosiyete yatangije yise ‘Nita Impressions’ ikora ibikobwa bitandukanye, byo kwakira abantu no gutegura ahabera ibirori.
Ati “Ni igikorwa nateguye ndi kumwe na bamwe mu rubyiruko dukorana umunsi ku wundi. Nashakaga ko bamwe bavutse nyuma ya Jenoside basanzwe bumva amateka batarabyibonera imbona nkubone ku rwibutso.”
Yavuze ko yihaye intego ko uko azajya abishobora azajya afatanya n’urubyiruko yaba urwo bakorana cyangwa abandi bitewe n’ibyo abona byamworohera akaba yabajyana gusura urwibutso kugira abakibyiruka babashe kumenya amateka y’igihugu, kugira ngo bazabone aho bahera bahangana n’abapfobya Jenoside ndetse n’abayihakana.
Ati “Iki gikorwa kiri mu byo nshaka gukomeza gushyiramo imbaraga, ngamije guhuza urubyiruko rukamenya amateka kuko ntabwo warwanya abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside, utarigeze umenya byimbitse amateka y’ibyabaye. Ni umukoro wa buri wese mu rubyiruko gukomeza guhangana n’abagifite imyumvire yo kwinangira.”
Uyu mukobwa yaherukaga gusura urwibutso mu 2021, icyo gihe yari kumwe n’urubyiruko rutandukanye rwo muri zimwe muri kaminuza zo mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!