Uyu mubyeyi ari mu bantu 121 bahataniye iri kamba kuva ku wa 1 Ugushyingo, aho uzahiga abandi azamenyekana ku wa 21 Ugushyingo 2025, mu birori bizabera mu nyubako ya Impact Challenger Hall yo mu Mujyi wa Nonthaburi muri Thaïlande.
Kuri iyi nshuro uretse u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa, ibindi bihugu nka Cap-Vert, Mayotte na Palestine na byo ni uko.
Uretse ikamba nyamukuru, uyu mwaka hazatangwa ibindi bihembo birimo icya Miss Congeniality, Most Beautiful People, Beyond The Crown, Most Photogenic, People's Choice, Best Skin, Best Evening Gown na Best National Costume.
Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Universe ahabwa umushahara w’ibihumbi birenga 200$ [arenga miliyoni 300 Frw], imodoka, inzu yo guturamo ya ‘apartment’, kwamamariza sosiyete zitandukanye n’ibindi bitandukanye.
Kuri iyi nshuro Nicole Peiliker wo mu Birwa bya Bonaire na Tuyishime Solange Keita wo mu Rwanda ni bo bakuru bahatanye muri iri rushanwa. Bose bafite imyaka 42.
Kugira ngo umuntu yitabire bishobora kunyura ku bayobozi ba Miss Universe mu gihugu akomokamo. Bivugwa ko uburenganzira bwo gutegura irushanwa rya Miss Universe bushobora gutwara hagati ya 100.000$ na 400.000$ buri mwaka ku gihugu.
Hari andi makuru avuga ko abakomoka mu bihugu bito nk’u Rwanda bashobora gutanga hafi 10.000$ buri mwaka kugira ngo babone uburenganzira bwo kwitabira.
Umuntu ashobora kwitabira ku giti cye yiyishyuriye mu gihe nta wundi ufite ubwo burenganzira mu gihugu akomokamo, ibi bikaba ari na byo Solange Tuyishime Keita ashobora kuba yarakoze, akagenda nk’Umunyarwanda ariko yiyishyuriye amafaranga asabwa yo kwitabira.
Uzegukana ikamba rya Miss Universe 2025, azaba asimbuye Victoria Kjær Theilvig wo muri Denmark w’imyaka 21, waryegukanye mu mwaka washize.
Ushaka guha amahirwe Tuyishime uhagarariye u Rwanda muri Miss Universe wajya muri Playstore cyangwa muri Apple Store ugashaka ‘application’ y’irushanwa.































































Ibitekerezo 0