00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Universe Congo 2025 yambuwe ikamba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 September 2025 saa 10:31
Yasuwe :

Komite itegura Miss Universe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko Déborah Djema wari wegukanye ikamba rya Miss Universe DR Congo 2025 yaryambuwe.

Ibi byatewe n’uko uyu mukobwa yanze gushyira umukono ku masezerano yemewe ku rwego mpuzamahanga, aho yavuze ko “atajyanye n’ukuri kwe.”

Ubuyobozi bwasobanuye ko ayo masezerano ari ayo Miss Universe International isaba kandi atemerewe guhindurwa ngo ajyane n’ibyo umukandida ashaka, kuko ibyo byatuma igihugu kivanwa mu irushanwa mpuzamahanga.

Déborah Djema yahise yamburwa uburenganzira bwose bujyanye n’iryo kamba, kandi yahawe amasaha 48 ngo akure ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto, amagambo cyangwa ibindi byose bijyanye n’ayo marushanwa. Naramuka atabikurikije, azakurikiranwa mu nkiko.

Uyu mukobwa yari yegukanye ikamba ku 22 Kanama 2025. Kugeza ubu ntabwo Congo iratangaza undi uzahatanira ikamba n’abandi baturutse mu bihugu birenga 130 mu irushanwa rya Miss Universe rizaba riri kuba ku nshuro ya 74. Rizabera Bangkok, muri Thailand ku wa 21 Ugushyingo.

Miss Universe Congo 2025 yambuwe ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages