Ku wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo, Rocha yaganiriye n’umunyamakuru wo muri Mexique, Adela Micha, abazwa ku birebana n’iri rushanwa riherutse kubera i Bangkok muri Thailand rigasozwa ku wa 21 Ugushyingo, ndetse n’ibya ruswa n’imyitwarire mibi bimaze iminsi bivugwa ku buyobozi bwa Miss Universe.
Raul Rocha yagaragaje ko ari perezida n’umunyamigabane ingana na 50% muri Miss Universe.
Yavuze ko ari gushaka umuntu wo gukomeza izi nshingano, anabigereranya n’aho “igihe kigeze ngo azihe undi kuko ananiwe”.
Yabajijwe impamvu yahinduye gahunda nyuma yo gufata iri rushanwa muri Mutarama 2024, asubiza ko kwihangana byamunaniye.
Ati “Ndarambiwe. Ndambiwe amagambo menshi. Sinjya nemerera abantu ibyo bintu.” Yakomeje avuga ko nubwo ari “nyir’ubucuruzi, nyir’uburenganzira n’umuyobozi w’ikirenga”, abantu benshi bakomeje kwivanga mu mikorere ye.
Ati “Barashaka kukubwira ibyemezo ufata, impamvu ukoresha abantu abandi ukabakuraho, n’impamvu wongeramo abandi.”
Rocha yanavuze kuri Omar Harfouch, umunyamuziki wari mu kanama gatanga amanota, weguye ku wa 18 Ugushyingo, iminsi mike mbere y’irushanwa nyir’izina.
Harfouch yavuze ko Miss Universe yashyizeho akanama k’agateganyo kagombaga gutoranya 30 ba mbere, mbere y’uko abakobwa 136 bagaragaza impano n’ubuhanga mu ijonjora rya mbere.
Miss Universe yahakanye ibyo Harfouch yavugaga , ariko uwo munsi Claude Makélélé, wamamaye muri ruhago, na we yatangaje ko asezeye mu kanama nkemurampaka, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Nyuma y’iyegura rya Harfouch, umwe mu bahatanaga muri Miss Universe wahisemo kudatangaza imyirondoro ye yabwiye PEOPLE ko ayo makuru y’uko hari hatoranyijwe 30 bazagera mu cyiciro cya nyuma rwihishwa ababaje cyane.
Nyuma y’aho Prince Camilla di Borbone, wari ukuriye akanama nkemurampaka na we yareguye.
Mbere y’ibyo ku wa 4 Ugushyingo, Miss Universe yari yatangiye kuvugwaho cyane ku mbuga mpuzamahanga ubwo amashusho yerekanaga ubushyamirane bukomeye hagati ya Visi Perezida wa Miss Universe, Asia Nawat Itsaragrisil na Fátima Bosch wari uhagarariye Mexique waje no kwegukana ikamba.
Si ibyo gusa kuko na nyuma y’irushanwa hakomeje kuzamo ibibazo aho abakobwa bamwe bahawe amakamba bakayasubiza. Muri abo harimo Olivia Yacé wahagarariye Côte d’Ivoire wari wahaye ikamba rya Miss Universe Africa & Oceania n’iry’igisonga cya kane.
Uyu mukobwa wo muri Côte d’Ivoire yeguye nyuma yo kuba abantu ku mbuga nkoranyambaga bari bakomeje kuvuga ko yibwe, ariwe wari kwegukana ikamba. Gusa Perezida wa Miss Universe Organization, Raul Rocha, aheruka kuvuga ko mu gutanga ikamba bagendera ku bintu byinshi.
Agaragaza ko kimwe mu bintu byari kugorana kuri Olivia Yacé ari ukuba igihugu cye gikenera ‘visa’ kugira ngo cyinjire mu bihugu 175. Ibi ntabwo byashimishije Ophély Mézino wahagarariye Guadeloupe akagera muri 12 ba mbere muri Miss Universe 2025, wavuze ko kuba Rocha yararetse abakobwa bamwe bagahatana azi neza ko gutsinda biri kure, nacyo ari ikibazo gikomeye.
Brigitta Schaback wari wabaye Miss Universe Estonia 2025 wanahagarariye iki gihugu muri Miss Universe 2025, nawe mu minsi ishize yavuze ko yahisemo gutanga ikamba.









Ibitekerezo 0