Ibi byagarutsweho mu kiganiro Almost Honest Podcast, cyayobowe na Kylie Verzosa wabaye Miss International 2016, cyari kirimo n’uwigeze guhagararira igihugu cya Philippines muri Miss Universe 2023, Michelle Dee. Abo bombi baganiriye ku cyerekezo cya Miss Universe n’impamvu batishimiye uko iri rushanwa rikorwa muri iyi minsi.
Kylie Verzosa yatangaje ko atemera ko Miss Universe iri mu maboko meza mu bijyanye n’imiyoborere, avuga ko atishimiye Nawat Itsaragrisil, uri mu bayobozi bakuru b’iryo rushanwa ndetse akaba na Perezida wa Miss Grand International.
Ati “Ku giti cyanjye, sinishimira Nawat. Numva Miss Universe ikwiye umuyobozi mwiza kurushaho.”
Nubwo Itsaragrisil ari umuyobozi mu bikorwa bya Miss Universe, iri rushanwa rifitwe na Raúl Rocha, wahuye n’ibibazo byo kujyanwa mu mategeko nyuma ya Miss Universe 2025.
Mu Ukuboza 2025, Rocha bivugwa ko yemeye imbere y’ubushinjacyaha bwa Mexique ko yagize uruhare mu kwinjiza lisansi mu buryo bwa magendu ivuye muri Guatemala ijya muri Mexique. Yanashinjwe ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’intwaro.
Michelle Dee na we yavuze ko bibabaje kubona uko irushanwa ryahindutse ugereranyije n’uko yarirebaga akiri muto.
Ati “Iyo warirebye imyaka myinshi, uba ufite uko ubona ibintu. Iyo ubonye umukobwa witwaye neza ariko ntahabwe umwanya akwiye, birababaza cyane. Bituma wibaza impamvu wohereza umukobwa mwiza niba sisitemu idakora neza.”
Yongeyeho ko kubura umucyo ari kimwe mu bituma benshi bacika intege, by’umwihariko hakomeje kuvugwa amakuru avuga ko abagera kuri 30 ba mbere baba batoranyijwe mbere y’uko irushanwa ritangira, ibyo Miss Universe yamaganiye kure.
Mu kiganiro cyabo, banagarutse ku makuru avuga ko umunyapolitiki n’umushoramari wo muri Philippines, Chavit Singson, ashobora kugura Miss Universe. Dee yavuze ko yabishyigikira ari uko byakorwa n’abantu bubaha izina n’amateka y’iryo rushanwa.
Mu itangazo Miss Universe Organization yashyize hanze kuri murandasi mu minsi ishize, yavuze ko amakuru avugwa ku ihinduka ry’ubuyobozi bwaryo ari ibinyoma, ishimangira ko igikomeje kuyoborwa n’abayobozi basanzwe, kandi ko izafata ingamba zo kwitabaza amategeko ku batangaza amakuru ayobya rubanda.
Miss Universe kandi yakomeje kuvugwa nyuma y’impaka zabaye mu Ugushyingo 2025 muri Thailand, aho Nawat Itsaragrisil yagiranye amakimbirane na Fátima Bosch, wabaye Miss Universe 2025.
Ibi byose byatumye Miss Universe ikomeza gushyirwa mu majwi, benshi bibaza icyerekezo cy’ahazaza h’iri rushanwa rifite amateka y’imyaka irenga 75.
Ibyo muri Miss Universe bikomeje kwibazwaho, mu gihe abakobwa batandukanye baheruka kurivamo. Mu minsi ishize uwahagarariye Iceland muri Miss Universe uyu mwaka, Helena Hafþórsdóttir O’Connor, yatangaje ko yeguye ku mwanya we agatanga ikamba yari afite rya Miss Universe Iceland 2025, ndetse aba undi wahisemo kwitandukanya n’iri rushanwa rikomeje kuvugwamo ibibazo byinshi.
Yabikoze nyuma yaho ku wa 24 Ugushyingo, Olivia Yacé, wari muri batanu ba mbere muri Miss Universe 2025, yeguye ku mwanya wa Miss Universe Africa and Oceania, avuga ko atahuza indangagaciro n’iri rushanwa.
Mbere ye kandi, Brigitta Schaback yari yeguye ku mwanya wa Miss Universe Estonia, avuga ko indangagaciro ze zidatandukanye n’iz’abategura irushanwa mu gihugu cye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!