00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss University Africa: Umunyana Shanitah na bagenzi be batangiye umwiherero (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 November 2018 saa 10:58
Yasuwe :

Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa n’abandi bakobwa bahanganiye ikamba muri iri rushanwa, batangiye umwiherero uzamara ibyumweru bibiri.

Umunyana Shanitah yagiye muri iri rushanwa rya Miss University Africa ku wa 14 Ugushyingo 2018.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018 we na bagenzi berekeje muri Leta ya Imo muri Nigeria, aho bagiye gukorera umwiherero watangiye ku wa 16 ukazasozwa ku wa 30 Ugushyingo 2018 ari nabwo hazatoranywa uhiga abandi.

Gutora Shanitah muri iri rushanwa ni ukujya ku mbuga nkoranyambaga [Facebook na Instagram] z’irushanwa rya Miss University Africa ugakanda ‘like’ ukandika na ‘comment’ ku mafoto atandukanye yashyizweho.

Mu mwiherero abakobwa bose bazamaramo ibyumweru bibiri bazakora ibikorwa bitandukanye banitoza uko bazaseruka ku munsi nyir’izina wo gutanga ikamba.

Umwaka ushize muri Miss University Africa, u Rwanda rwahagarariwe na Umutoniwase Linda waje mu bakobwa icumi ba mbere.

Ikamba rya Miss University Africa ry’umwaka ushize rifitwe na Lorraine Nadal ukomoka mu Birwa bya Maurice.

Ubwo aba bakobwa bakirwaga muri Leta ya Imo bari gukoreramo umwiherero
Abakobwa bari gukina imikino itandukanye mu mwiherero
Abakobwa bari muri Miss University Africa bagiye mu mwiherero ku wa Gatanu
Abayobozi bo muri Leta ya Imo bakira abakobwa bari muri Miss University Africa
Aha bari bari gukina Tennis
Shanitah ubanza iburyo ari kumwe na bagenzi be bari kumwe mu mwiherero
Umunyana Shanitah na bagenzi be bari gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages