00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Uwase Samantha wirukanywe azira gukopera yakomorewe asubira mu ishuri

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 3 February 2015 saa 09:36
Yasuwe :

Uwase Ghislaine Samantha wabaye Nyampinga w’iyahoze ari SFB umwaka wa 2014 akaza kwirukanwa azira amanyanga mu bizimini, yakomorewe yemererwa gukomeza amasomo muri iyi Kaminuza.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uwase Ghislaine Samantha yemeje ko yandikiwe n’Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya CBE bumubwirwa ko agomba gusubira mu ishuri agakomeza amasomo.
Uyu mukobwa yirukanywe muri Mutarama 2014 ageze mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Kuri ubu yasubukuye amasomo ahereye mu mwaka yari (…)

Uwase Ghislaine Samantha wabaye Nyampinga w’iyahoze ari SFB umwaka wa 2014 akaza kwirukanwa azira amanyanga mu bizimini, yakomorewe yemererwa gukomeza amasomo muri iyi Kaminuza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uwase Ghislaine Samantha yemeje ko yandikiwe n’Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya CBE bumubwirwa ko agomba gusubira mu ishuri agakomeza amasomo.

Uyu mukobwa yirukanywe muri Mutarama 2014 ageze mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Kuri ubu yasubukuye amasomo ahereye mu mwaka yari agezemo ubwo yirukanwaga.

Yagize ati “Nibyo ndi mu ishuri, banyandikiye bambwira ko ngaruka mu ishuri. Ndi kwiga, ndi mu mwaka wa mbere ariko mu gihembwe cya kabiri. Nakomereje ku masomo nari ntararangiza. Nta kibazo biragenda neza”

Uyu mukobwa yavuze ko abamuvugirije induru bamugaragaza nk’igicibwa kubera amakosa yari yafatiwemo, bakwiye kuzirikana ko nta muntu ukwiye gucira undi urubanza cyangwa ngo amuseke kubera ibyago yagize.

Uwase Samantha ati “Abansetse na bo byababaho, mbere yo kuvuga amagambo menshi ku muntu wahuye n’ikibazo byaba byiza ubanje ukamenya impamvu yabyo cyangwa ikiri behind(icyihishe inyuma). Ese ko bansetse, bo bibabayeho byagenda bite?”

Dr Papias Musafiri Malimba, ari na we muyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya CBE, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yemerewe kugaruka mu ishuri nyuma y’uko igihano yari yahawe cyo guhagarikwa umwaka umwe cyari kirangiye.

Yagize ati “Yagarutse kubera ko igihano twamuhaye cyarangiye. Yari yahagaritswe umwaka umwe, wararangiye rero agaruka mu ishuri”

Abajijwe niba n’ikamba uyu mukobwa yambuwe azarisubizwa, yagize ati “Oya, ikamba ryo ntabwo byashoboka. Ni kimwe mu bihano yahawe”

Kuwa Kane tariki ya 30 Mutarama 2014, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza yahoze yitwa SFB, bwatangaje ko Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ku mugaragaro ikamba rya Nyampinga w’iri shuri nyuma y’uko yari yafashwe akora amanyanga mu bizamini.

Nyuma byaje gutangazwa ko kuri iki cyo kwamburwa ikamba hiyongereyeho kwirukanwa mu ishuri none yarangije igihano akomeza amasomo nk’abandi.

Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2013 nibwo Uwase Ghislaine Samantha, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (CBE-College of Business and Economics) 2014. Yagaragiwe n’ibisonga bibiri, Fabiola Fernandes Akazuba na Isimbi Amandine wabaye igisonga cya kabiri.

Kuva uyu Samantha yakwamburwa ikamba kugeza ubu, nta wundi Nyampinga iri shuri rirongera gutora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages