Korora ingurube ni umushinga Uwimana yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, icyo gihe yavugaga ko aya matungo ari amwe mu byihutisha iterambere bitewe n’uburyo yororoka, akemeza ko nizimara kumuteza imbere azafasha bagenzi be bafite ubumuga nk’ubwe.
Ibyo gukabya inzozi ze, Uwimana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho ari kubarizwa mu rugendoshuri yakoreye mu Karere ka Gicumbi, aha akaba yahasuye aborozi b’ingurube mu rwego rwo kurushaho kwitegereza uko ababigize umwuga babikora.
Ni urugendo uyu mukobwa yateguriwe n’Ikigo Vision Agribusiness Farm (VAF) ari nacyo cyemeye kumuha ingurube ya mbere agiye korora ndetse ikazaba ihaka kugira ngo yororoke vuba bityo ubworozi bwe burusheho gutera imbere.
Akomoza aho ageze imyiteguro yo gushyira mu ngiro umushinga we, Uwimana ute}}ganya gukorera ubworozi bwe mu Karere ka Nyanza, yavuze ko ibiraro by’ingurube ubu yamaze kubyubaka igisigaye ari imirimo ya nyuma no kwimuriramo iza mbere yitegura korora.
Ati "Ndifuza gutangira ubworozi bw’ ingurube nk’ inzozi nari mfite, nibimfasha gutera imbere nzafasha bagenzi banjye bafite ubumuga. Nifuza kuba umworozi w’ icyitegererezo kandi icyizere ni cyose cyane ko iki kigo nasuye cyanyemereye ubufasha burimo n’icyororo cy’ingurube ihaka yewe bakazanamba hafi mu kuyorora."
Amahugurwa Uwimana yahawe arimo uburyo wakororera ingurube mu kiraro, uko zigaburirwa n’uko zirindwa indwara. Ahamya ko bizamufasha kwinjira mu bworozi bw'ingurube nk'uwabigize umwuga.
Shirimpumu Claude uhagarariye aborozi b’ ingurube mu Gihugu, yavuze ko nabo biteguye gufasha uyu mukobwa, aho uretse no kumuha ingurube ihaka azaheraho, bazanakomeza kumuba hafi mu mushinga we kugeza zororotse, agakabya inzozi ze zo kuba umworozi w’umwuga wanagirira akamaro abandi nkuko yabyifuje.









Ibitekerezo 0