Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu cyitabirwa na Iradukunda Liliane n’abakobwa 119 bahanganiye ikamba.
Batemberejwe mu ishyamba rya Parike ya Yalong Bay Tropical Paradise Forest Park riri ku kirwa cya Hainan giherereye Mujyi wa Sanya bacumbikwemo.
Iri shyamba ririmo ibinyabuzima bitandukanye birimo ibikururanda, ubwoko burenga ijana bw’inyoni, ibyo mu mazi, ibinyamabere n’ibindi.
Miss Iradukunda yanditse avuga ko yashimishijwe bitavugwa n’uru rugendo we na bagenzi bagiriye kuri iki kirwa kuko bahungukiye byinshi.
Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss World bose bacumbikiwe mu nzu mberabyombi y’imyidagaduro ya Mangrove Tree Resort iherereye i Sanya aho irushanwa riri kubera.
Irushanwa ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo rizasozwa ku wa 8 Ukuboza, mu birori bikomeye bizabera muri iyi nyubako bacumbikiwemo. Iradukunda Liliane ari mu itsinda rya cyenda.
Irushanwa rimaze icyumweru kimwe ritangiye, Iradukunda na bagenzi be baherutse gutambagizwa umujyi wa Sanya berekwa abahatuye banahabwa ikaze.



















TANGA IGITEKEREZO