00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss World: Iradukunda na bagenzi be batemberejwe muri Pariki i Sanya (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 November 2018 saa 12:55
Yasuwe :

Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World, we na bagenzi be bahanganiye ikamba batemberejwe muri Parike y’i Sanya baryoherwa no kureba ibyiza biyigize.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu cyitabirwa na Iradukunda Liliane n’abakobwa 119 bahanganiye ikamba.

Batemberejwe mu ishyamba rya Parike ya Yalong Bay Tropical Paradise Forest Park riri ku kirwa cya Hainan giherereye Mujyi wa Sanya bacumbikwemo.

Iri shyamba ririmo ibinyabuzima bitandukanye birimo ibikururanda, ubwoko burenga ijana bw’inyoni, ibyo mu mazi, ibinyamabere n’ibindi.

Miss Iradukunda yanditse avuga ko yashimishijwe bitavugwa n’uru rugendo we na bagenzi bagiriye kuri iki kirwa kuko bahungukiye byinshi.

Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss World bose bacumbikiwe mu nzu mberabyombi y’imyidagaduro ya Mangrove Tree Resort iherereye i Sanya aho irushanwa riri kubera.

Irushanwa ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo rizasozwa ku wa 8 Ukuboza, mu birori bikomeye bizabera muri iyi nyubako bacumbikiwemo. Iradukunda Liliane ari mu itsinda rya cyenda.

Irushanwa rimaze icyumweru kimwe ritangiye, Iradukunda na bagenzi be baherutse gutambagizwa umujyi wa Sanya berekwa abahatuye banahabwa ikaze.

Abakobwa bari guhatanira Miss World basogongejwe ku muco wo mu Bushinwa
Abakobwa batambagijwe mu bice bitandukanye byo muri iyi parike
Akanyamuneza kari kose kuri Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2018
Iradukunda Liliane ari mu itsinda rya cyenda muri iri rushanwa
Iradukunda na bamwe mu bakozi b'iyi pariki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages