Iradukunda Liliane hamwe na bagenzi be biyerekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018.
Uyu ni umwe mu myambaro yambarwa akenshi n’Intore iyo ziri guhamiriza dore ko nawe yanabyinnye bya Kinyarwanda.
Inshabure ya Iradukunda Liliane yajyaga gusa n’umuhondo wijimye irimo n’amabara y’umukara.
Yiyerekanye mu itsinda ry’abakobwa bakomoka muri Afurika cyane ko imyiyerekano yagiye iba hakurikijwe umugabane buri mukobwa akomokamo.
Abakobwa bose bari guhatanira ikamba rya Miss World uyu mwaka bacumbikiwe mu nyubako iri mu zigezweho i Sanya yitwa Mangrove Tree World Resort, irimo uburiro busaga 70, inzu z’imyidagaduro n’iziberamo inama, ibyumba byo kuraramo 3700 n’ibindi.
Iradukunda ari kumwe mu mwiherero n’abandi bakobwa 119 baturutse ku migabane itandukanye bitabiriye.
Iri rushanwa riri kubera ku nshuro ya 68 ahitwa Sanya mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa.
Abahatana bagezeyo ku wa 8 Ugushyingo 2018 ndetse banakorerwa ibirori byo kubakira, uzegukana irushanwa azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018.



















TANGA IGITEKEREZO