Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, Mutesi Jolly na bagenzi be bari muri Miss World bishimanye n’abana 112 barerwa n’umuryango udaharanira inyungu mu kigo cya US Dream Academy. Aba bana [bari hagati y’imyaka 8-17] barimo imfubyi, abafite ababyeyi bari muri gereza n’abandi bakuwe ku mihanda.

Ibirori byo gusangira n’aba bana babifuriza noheli nziza[Christmas Brunch Party] byabereye mu nyubako ya Gaylord Convention Center iri mu birometero birenga icumi uvuye ahakorera Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abategura iri rushanwa babinyujije batangaje ko buri mukobwa mu 119 bahataniye Miss World bageneye impano abana ndetse banahana imyirondoro [numero za telefone na Email] kugira ngo bazakomeze kugirana ubumwe kugira ngo bazakomeze kubitaho mu kurushaho kubafasha kwiyumva mu muryango nk’abandi bana.

Umuyobozi wa US Dream Academy irera aba bana, C. Diane Wallace Booker yashimye igikorwa cy’aba bakobwa bari muri Miss World ndetse ngo yanyuzwe n’uburyo beretse urukundo aba bana.

Mutesi Jolly, Nyampinga w'u Rwanda yifatanyije na bagenzi be muri iki gikorwa
Mutesi Jolly, Nyampinga w'u Rwanda yifatanyije na bagenzi be muri iki gikorwa

Yagize ati “Mu by’ukuri nabonye urukundo mu maso ya buri mukobwa, bishimanye n’abana kandi babereka ko bari kumwe na bo ni ikintu gishimishije cyane.”

Miss World 2016 iri kuba ku nshuro ya 66, isigaje iminsi 15 ngo irangire kuko izasozwa kuwa 18 Ukuboza 2016 mu birori bikomeye bizabera kuri Gaylord National Resort & Convention Center mu Mujyi wa Washington, D.C.