00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Yasipi Casmir yahishuye umusore wamutwaye umutima

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 May 2023 saa 08:10
Yasuwe :

Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, amarangamutima yamugoye kuyafata ahishura umusore umaze igihe yarigaruriye umutima we.

Uyu mukobwa wahagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020, yahishuriye abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ko atakiri wenyine kuko ubu yamaze kubona uwo yegurira umutima we.

Ibi yabigaragaje mu mashusho yashyize kuri uru rubuga aherekweje n’amagambo meza y’urukundo aho yanditse agira ati “Uwo umutima wanjye waboneyeho umutuzo. Ndagukunda Cako (akazina amwita)”

Bamwe mu bashimangiye urukundo rw’aba bombi ni Miss Umwiza Phiona wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020 akaba na Miss University East Africa 2021.

Miss Umwiza Phiona akimara kubona aya mashusho ya Miss Yasipi Casmir n’umukunzi we yagize ati “Ndigukunda ibyo ndikubona, Nirwogere rwose!”

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir aherutse gutangaza ko mu buzima bwe atigeze agirana umubano wihariye n’abasore benshi n’inshuro byamubayeho byari mu mashuri yisumbuye nabwo abyita ko byari iby’ubwana kuko bitamaze igihe kirekire.

Muri Nzeri 2022 ni bwo Yasipi Casmir yagaragaje uyu musore gusa icyo gihe ntiyangaza byinshi kuri we uretse kugaragaza ko basohokeye hanze y’u Rwanda.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ni umwe mu bakobwa bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba biramuhira yegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere.

Binyuze mu mushinga yaserukanye muri Miss Rwanda 2019 Missi Uwihirwe yatangije Casmir Foundation yiyemeza guhangana n’ikibazo cy’abana bataye ishuri bakajya mu mihanda.

Muri Nzeri 2022 ni bwo bwa mbere Miss Yasipi Casmir yerekanye umusore bakundana ariko ntiyerura ku buryo ntawabimenye
Miss Yasipi Casmir yahishuye ko yamaze kubona uwo umutima we ugeraho ugatuza
Miss Uwihirwe ubwo yitabiraga Itorero Indangamirwa mu 2019 ni we wasobanuye amasomo y'urugamba batojwe
Uwihirwe yitabiriye irushanwa rya Miss Calabar Africa 2020 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages