00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mitchelle Daka yegukanye ikamba rya Miss Universe Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2026 saa 02:46
Yasuwe :

Umunyamideli akaba n’umushoramari, Mitchelle Daka, yanditse amateka nyuma yo kwegukana ikamba rya mbere rya Miss Universe Uganda mu birori bikomeye byabaye ku wa Gatandatu nijoro muri Imperial Royale Hotel i Kampala.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Budaka, yatsinze abandi bakobwa 14 bari bageze ku cyiciro cya nyuma, ahita aba Umunya-Uganda wa mbere uzahagararira igihugu cye mu irushanwa rya Miss Universe rizaba mu mpera za 2026.

Iri rushanwa ryateguwe na Joram Model Management, ryatangiye abakobwa 25 ari bo bahatanye, ariko abaritegura barabagabanya hasigara 15 bageze ku cyiciro cya nyuma baturutse mu bice bitandukanye bya Uganda.

Daka kandi yegukanye igihembo cya Multimedia Queen of the Journey kubera uburyo yakunzwe cyane mbuga nkoranyambaga muri iri rushanwa.

Ni umunyamideli, umunyamakuru, ndetse akaba akunda imyitozo ngororamubiri. Ibikorwa bye byibanda ku buzima bwo mu mutwe, kumenya no gusobanukirwa amarangamutima ndetse no gufasha abantu kugira imbaraga zo guhangana n’ibibazo.

Daka yahuje ubukangurambaga bwe n’ibyamubayeho ku giti cye, birimo kubura inshuti ye magara, Karabo Mokoena, wiciwe muri Afurika y’Epfo.

Kuva icyo gihe, yakomeje gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere ibijyanye no kwita ku marangamutima no kubaka umuryango utekanye.

Mitchelle Daka yahawe igihembo nyamukuru cya miliyoni 24 z’amashilingi ya Uganda ndetse n’imodoka.

Kimberly Jael Aremo Acio wo mu Karere ka Kole yabaye igisonga cya mbere. Uyu mukobwa w’imyaka 19 kandi yegukanye igihembo cya People’s Choice Award nyuma yo kubona amajwi menshi y’abaturage mu gutora hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bridget Katungi wo mu Karere ka Kazo yabaye igisonga cya Kabiri, mu gihe Sureyah Umeimah wo muri Jinja yabaye Igisonga cya Gatatu na Jemima Mpoza wo muri Wakiso aba icya kane.

Aromorach Teopista wo mu Karere ka Pakwach yahawe igihembo cya Miss Universe Uganda Super Model 2026 kubera uburyo yitwaye mu kwiyerekana ku rubyiniro.

Mitchelle Daka yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Wish nk’igice cy’ibihembo bye. Intsinzi ye ifunguye urupapuro rushya kuri Uganda, kuko ari bwo bwa mbere icyo gihugu kizitabira irushanwa mpuzamahanga rya Miss Universe.

Mitchelle Daka yegukanye ikamba rya Miss Universe Uganda
Mitchelle Daka azaserukira Uganda muri Miss Universe World

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages