00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mitsutsu yapfushije murumuna we yari amaze imyaka ibiri arwaje

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 August 2026 saa 07:15
Yasuwe :

Umunyarwenya Kazungu Emmanuel, uzwi nka Mitsutsu, yemeje ko murumuna we yari amaze imyaka ibiri arwarije mu bitaro, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mitsutsu yasangije abamukurikira ubutumwa bubabaje, agaragaza ko umuvandimwe we yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.

Mu butumwa bwe bwuje agahinda yagize ati “Iruhukire mu mahoro papa. Ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Uri intwari y’umuryango. Ndashimira mwese twabanye muri uru rugendo rutari rworoshye. Imana ibahe umugisha.”

Mu minsi ishize, Mitsutsu yari yafashe icyemezo cyo guteza utwe kugira ngo abone amafaranga yo gukomeza kuvuza murumuna we, wari umaze imyaka ibiri arembeye mu bitaro.

Uyu musore yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari arwariye mu Bitaro bya CHUK, mbere yo kwimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ari na ho yaguye.

Kugeza ubu ntiharatangazwa uburwayi yari afite, gusa bimwe mu bimenyetso yari afite ni ukumungwa isura.

Mitsutsu ari mu gahinda ko gupfusha umuvandimwe we
Murumuna wa Mitsutsu wari umaze imyaka ibiri arwariye mu bitaro yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages