00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mobeto wabyaranye na Diamond yandagaje Zari amwita ‘umukecuru wanegekaye muri filime z’ubusambanyi’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 December 2017 saa 11:53
Yasuwe :

Intambara ikomeye n’ibitutsi hagati ya Zari The Boss na Hamisa Modeto yongeye gukaza umurego, uyu munyamideli yavuze ko atahangana n’umugore wanegakariye mu gukina filime z’ubusambanyi undi na we amusubizanya uburakari bwinshi.

Ubushyamirane n’intonganya hagati ya Zari na Hamisa Mobeto bwatangiye kuvuga mu itangazamakuru nyuma ya tariki ya 19 Nzeri 2017 ubwo Diamond yemereye kuri Clouds Fm ko yabyaranye n’uyu munyamideli kandi yari yarabanje kumwigarama.

Diamond uri mu bahanzi bamaze kubaka izina muri Afurika, yemeye umwana wa Mobeto nyuma y’amasaha hacicikanye amafoto y’uyu muhanzi baryamanye ndetse n’ubutumwa butandukanye bugaragaza gutongana no gucishanya bugufi hagati ya Zari na Hamisa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ’Salome’.

Diamond yavuze ko yari yaragiranye isezerano na Hamisa, ryo kubika ibanga ry’umubano wabo ndetse n’ibijyanye n’uruhinja ariko umukobwa aramwihinduka, akwirakwiza amakuru yose ku mbuga nkoranyambaga.

Mu cyumweru gishize Zari na Mobeto bongeye gutonganira kuri Snapchat, intandaro y’umwiryane wakomeje gukururuka kugeza ubu waturutse ku bitaramo aba bagore baherutse kwitabira i Kampala. Zari yari yateguye igitaramo ngarukamwaka cya All White Party naho Mobeto atumirwa muri Gal Power Theme Party.

Mu itangazamakuru ryo muri Tanzania byavuzwe ko Mobeto yagiye muri Gal Power Theme Party agamije gushakisha icyatuma igitaramo cya Zari gihomba gusa umugambi uza n’uwamupfubanye kuko cyabonye abantu gusumbya icyo yagiyemo.

Intambara y’aba bagore bombi bahise bayimurira kuri Snapchat, bijya gutangira ni Zari wabanje kwandika asa n’ugaragaza ko hari itandukaniro rikomeye hagati ye na Hamisa Mobeto aho yagize ati “Hari itandukaniro hagati y’umubu n’inzovu…imigisha yiyongera ku migisha. Urakoze Mana!”

Hamisa Mobeto wakundanye rwihishwa na Diamond kugeza babyaranye yahise asharirirwa n’ibyo Zari yanditse maze na we amwibasira mu buryo bukomeye amwita ‘umukinnyi wa filime z’ubusambanyi byananiye’.

Yagize ati “Sinjya nterwa ubwoba n’umukinnyi wa filime z’ubusambanyi wananiwe, ntibibaho…Ndakwiyamye, sinjya mpangana n’abakecuru.”

Zari yahise ajya kuri konti ye ya Snapchat asubiza Mobeto amubwira ko ‘bisekeje kuba yarifatanyije na cartoons icumi zigamije guhirika umuntu umwe[Zari] ariko birangira zitsinzwe’.

Hamisa Mobeto wavutse mu 1994 yanditse andi magambo asa n’ukina ku mubyimba Zari[umubyeyi w’abana batanu] amwita umukecuru urusha nyina[wa Mobeto] imyaka itatu. Hamisa yanavuze ko angana n’imfura ya Zari bityo ko bidakwiye ko ahangana n’umukecuru umubyaye.

Imwe mu mafoto yatumye Mobeto yibasira Zari na Diamond

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Diamond n’umuryango we bagiye muri Afurika y’Epfo kwizihiza isabukuru y’umwana we Nilan nyuma uyu muhanzi yashyize hanze amafoto ari kumwe na Zari ayaherekeza amagambo ahamya ko ‘ari we mugore umutera ishema kurusha abandi’ ibindi byatumye Mobeto yongera kwandika abibasira.

Mobeto yanditse abwira aba bombi ko ‘ibyo barimo bizashira’ ndetse asoza ubutumwa bwe agira ati “Nta gahunda mfite yo kuzagaruka.”

Intambara y’amagambo hagati ya Zari na Mobeto kuri Snapchat

Mobeto yacyuriye Zari amubwira ngo "Uri nzovu ki ikurwa amenyo buri munsi"
Nguwo Hamisa Mobeto wise Zari 'umukinnyi wa filime z'ubusambanyi wananiwe'

Amwe mu mafoto Zari na Diamond bifotoreje muri Afurika y’Epfo ahabereye ibirori by’isabukuru ya Nilan


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages