00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Monique Séka yahuye n’abakunzi be mbere yo gutaramira i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 August 2022 saa 09:45
Yasuwe :

Umunya-Côte d’Ivoire, Monique Séka utegerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, mbere yo gutarama yabanje gusangira n’abakunzi b’umuziki we.

Ni igikorwa cyabereye muri Cercle Sportif de Kigali kuri uyu wa 25 Kanama 2022.

Ni igikorwa kititabiriwe cyane, gusa ababashije kuhagera bishimanye na we bafatana amafoto y’urwibutso, ari nako babyina zimwe mu ndirimbo ze zakanyujijeho kuva mu myaka ya 1987.

Ntabwo yigeze avugana n’itangazamakuru, gusa akigera i Kigali mu ijoro ryo ku wa 23 Kanama 2022, uyu muhanzikazi uri mu bakomeye mu muziki wa Afurika yijeje abakunzi be igitaramo cyiza.

Monique Séka w’imyaka 56 ni umunyamuziki wamamaye mu njyana za Zouk, Afrobeat na Soukous, ndetse indirimbo ze zakunzwe cyane ku mugabane wa Afurika, muri Caraïbe n’ibirwa byo mu nyanja y’Abahinde.

Abakunzi b’umuziki we bamutegereje ari benshi mu gitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction, azahuriramo n’umuhanzi w’umunyarwanda Mike Kayihura.

Kwinjira muri iki gitaramo kibera muri Camp Kigali kuri uyu wa 26 Kanama 2022 ku baguze amatike mbere, ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe. Mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 20 Frw, ahisumbuyeho hakaba ibihumbi 30 Frw, naho ameza y’abantu umunani ni ibihumbi 240 Frw.

Abazagurira amatike ku muryango ni ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahio, mu gihe iya VVIP izaba igura ibihumbi 40 Frw.

Monique Séka ni umubyeyi wavutse mu 1965, atangira umuziki ubwo yari afite imyaka 23 y’amavuko.

Kuva mu 1987 kugeza magingo aya aracyakora umuziki nk’umwuga. Ni umukobwa wa Séka wari icyamamare mu myaka ya 1970.

Imwe mu ndirimbo ze yakunzwe cyane ni "Missounwa"

Bamwe mu bakunze indirimbo ze bahisemo gufatana ifoto y'urwibutso
Monique Séka yahuye n'abakunzi be muri Cercle Sportif de Kigali
Séka yahuye n'abakunzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane
Séka yijeje abakunzi be igitaramo gikomeye, muri Camp Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages