Morgan Freeman ukina filime akanaziyobora amaze umwaka avuye mu Rwanda, yahageze kuwa 11 Gicurasi 2017 ahamara iminsi itanu. Yahakoreye ibikorwa bitandukanye ndetse ahafatira amashusho ya filime mbarankuru y’uruhererekane yise “The Story of God With Morgan Freeman”.
CNN yatangaje ko nyuma y’inkuru yasohoye ku iperereza ry’ibyaha Freeman ashinjwa byo guhohotera abagore mu bihe bitandukanye, yasohoye itangazo ryo kubihakana. Yavuze ko yababajwe cyane no kuba imyaka 80 y’ubuzima bwe “igeramiwe no kunanizwa, mu kanya nk’ako guhumbya, n’inkuru zatangajwe ku wa Kane. ”
Yagize ati “Inzirakarengane z’ubushotoranyi no kubuzwa amahwemo bakwiye kumvwa. Kandi dukwiye kubumva bose. Gusa ntabwo ari byiza kugereranya ibikorwa byo guhohotera n’ibyo kuryoshyaryoshya cyangwa urwenya.”
Yakomeje agira ati “Nemera ko ndi umuntu wumva ko yatuma abagore cyangwa abagabo bamuri iruhande biyumva nk’abishimiwe kandi bisanzuye. Muri ubwo buryo rero, nshobora gutera urwenya no gushima abagore, mu buryo numvaga ko bugiranywe ineza kandi busetsa.”
Morgan yavuze ko nubwo yabikoraga gutyo atari ko buri gihe byamuhiraga ngo bigende uko yabiteguye, yemeza ko ari yo mpamvu akimara kumva ibirego ashinjwa ku wa Kane w’icyumweru gishize yahise asaba imbabazi abo ibikorwa bye byaba byarababaje nubwo ashimangira ko atabikoraga ku bushake bwo kugira uwo ahohotera.
Yongeyeho ati “Ariko na none ndashaka ko tubyumva kimwe: Ntabwo nigeze ndema ahantu ho gukorera hatakwisanzurwa. Ntabwo nigeze mpohotera abagore. Nta muntu nigeze mpa akazi namwatse ruswa y’igitsina. Ibyavugwa byose ko nakoze ibyo ntabwo ari ukuri habe na mba.”
Mu bushakashatsi bwa CNN ku bikorwa byo guhohotera bishingiye ku gitsina, Morgan Freeman yarezwe byeruye n’abagore umunani gusa hari n’akandi gatsiko ka benshi bavuga ko na bo yabahohoteye mu buryo butandukanye. Umwe wari umwungirije mu kuyobora no gutunganya filime iri mu zisekeje ya ‘Going in Style’, yavuze ko uyu musaza yamukoreye ihohoterwa mu gihe cy’amezi umunani.
Yavuze ko uyu musaza w’imyaka 80 yamukorakoye inshuro zitabarika ndetse ngo yanamwambitse ubusa mu bihe bitandukanye. Yashimangiye ko hari igihe Morgan yamutunguraga akazamura ingutiya kugira ngo arebe niba yambaye ikariso.
Iyo nkuru ikimara gusohoka, Morgan yasabye imbabazi abumvise ibyo ashinjwa bakamufata nabi. Yongeyeho ko kubangamira abagore “si umugambi nigeze ntegura.”
Abandi bantu benshi babajijwe ku myitwarire ya Freeman, bemeje ko ari umusaza mwiza kandi ukora akazi ke kinyamwuga ntawe abangamiye mu gihe hari n’abavuze ko bamwiboneye imbonankubone akora ibikorwa ashinjwa byo “kwitwara mu buryo butuma umugore uri aho ari yumva adatekanye.”
Uyu mukambwe w’imyaka 80 y’amavuko afite ikuzo rikomezwa cyane n’ubuhanga agaragaza mu gukina mu myanya yose ahabwa muri filime yagaragayemo kuva yatangira uwo mwuga wamuhesheje ibihembo bitandukanye birimo n’icya Oscars yegukanye mu 2005 nka ‘Best Supporting Actor’ muri filime Million Dollar Baby (2004).
Morgan Freeman yamenyekanye muri filime zakoze amateka zirimo iyitwa Street Smart (1987), Driving Miss Daisy (1989), The Shawshank Redemption (1994) and Invictus (2009) Glory (1989), Robin Hood: Prince of Thieves (1991), Seven (1995), Deep Impact (1998), The Sum of All Fears (2002), Bruce Almighty (2003), The Dark Knight Trilogy (2005–2012), The Lego Movie (2014), Lucy (2014).



















TANGA IGITEKEREZO