Mr Eazi ni umuhanzi ukomeye muri Nigeria ariko akomoka muri Ghana ubusanzwe witwa Oluwatosin Oluwole Ajibade azwi mu ndirimbo ‘Leg Over’ aherutse guhuriramo na Wizkid, ‘Dance for You’ yakoranye na Eugy, ‘Body’ n’izindi.
Uyu muhanzi yatumiwe mu gitaramo azakorera mu Rwanda nyuma y’ikindi azakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Twagira Bruce, Umuyobozi wa Rock Events yatumiye Mr Eazi, yavuze ko mu bahanzi nyarwanda azaririmbana na bo harimo Buravan na Charly&Nina.
Yagize ati “Icyo gihe azaza kuririmba hano avuye muri Congo mu gitaramo azakorana na Diamond, twahise dufata gahunda yo kumuzana hano ndetse twamaze kwemeranya. Ejo[ku Cyumweru] nibwo gahunda zose twazirangije, igisigaye ni uko aza agakora igitaramo.”
Muri iki gihe Mr Eazi ari gukorera ibitaramo mu Bwongereza, azavayo ajye mu Mujyi wa Goma aho azaririmbana na Dimaond muri ‘Independance Day Fastival’ muri College Mwanga, azahava ahite aza mu Rwanda.
Mr Eazi ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika bahataniye ibihembo cya BET, ari mu cyiciro kimwe na Aka (South Africa), Babes Wodumo (South Africa), Davido (Nigeria), Nasty C (South Africa), Stonebwoy (Ghana), Tekno (Nigeria), na Wizkid (Nigeria).


















TANGA IGITEKEREZO