Uyu muhanzi yabitangarije mu birori bya Trace Awards byabereye muri BK Arena, byatangiwemo ibihembo ku banyamuziki b’Abanyafurika bitwaye neza muri uyu mwaka.

Mr Eazi wegukanye igihembo cya Change Maker (uwaharaniye impinduka), mu ijambo rye yashimiye abantu batandukanye barimo umuhanzi Bruce Melodie, D’Banj, 2Baba, Guverinoma y’u Rwanda, n’abandi baharanira impinduka.

Ati “Mbere na mbere ndashaka kubabwira ko Rayon Sport ari ikipe nziza ku Isi, ndashimira Trace na Guverinoma y’u Rwanda, 2 Baba , D’Banj , Bruce Melodie n’abantu bose baharanira impinduka, muri hano.”

Mr Eazi avuze ibi nyuma y’amasaha make akurikiye umukino wa Rayon Sports, aho Heritier Luvumbu yatsinzemo ibitego bitatu byafashije iyi kipe gutsinda Sunrise FC 3-0, igira amanota 12 ku rutonde rwa Shampiyona.

Binyuze muri sosiyete ye Choplife, yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Rayon Sports arimo ko iyi kipe izajya ikina yambaye uyu muterankunga ku kuboko mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu muhanzi akaba n’umuyobozi wa sosiyete ya Chop Life, ni umukunzi wa siporo aho yashoye imari muri siporo dore ko mu 2022 ikigo cye cy’imikino y’amahirwe BetPawa cyasiye amasezerano y’imyaka itatu gishora imari ya miliyoni 6$ muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Mupira w’Amaguru muri Ghana azajya atangwa buri mwaka.

Iyi sosiyete ya BetPawa ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo n’u Rwanda aho yateye inkunga imikino ya “betpawa Playoffs” ihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Mr Eazi asanzwe akora ibikorwa bitandukaye birimo ibifasha abahanzi bakiri bato nka emPawa, Banku Music, Zagadat Capital ndetse na PawaPay.

Chop Life sosiyete ya Mr Eazi isanzwe ifitanye  amasezerano y'imikoranire  na Rayon Sports
Chop Life sosiyete ya Mr Eazi isanzwe ifitanye amasezerano y'imikoranire na Rayon Sports
Mr Eazi yavuze ko Rayon Sports ari ikipe  nziza ku Isi
Mr Eazi yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nziza ku Isi
Mr Eazi yakurikiye umukino  Rayon Sports yatsinzemo  Sunrise FC  ibitego 3-0
Mr Eazi yakurikiye umukino Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC ibitego 3-0
Mr Eazi yashimye urukundo rw'abafana ba Rayon Sports
Mr Eazi yashimye urukundo rw'abafana ba Rayon Sports