Uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda P-Square, yatangaje ko afite agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’inshuti ye Mr Ibu, wapfuye ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024.
Rudeboy yavuze ko agahinda afite, kari kongerwa n’amashusho yasangije abamukurikira ku wa Mbere tariki 4 Werurwe 2024, agaragaza Mr. Ibu amusabira kuzajya mu ijuru.
Muri aya mashusho Mr. Ibu yumvikana, avuga ko Paul Okoye uzwi nka Rude Boy azabona ijuru, kubera ibyo yamukoreye kandi ko bombi bazaba bicaye iburyo bw’Imana.
Ati “Rude Boy sinzi aho nabihera, ariko buri kimwe kiba ku gihe cyagenwe n’Imana, ahari igihe cyanjye cyageze. Nutajya mu ijuru, uzangaye.”
Yashimiye kandi uyu muhanzi, kubera uko yamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe, kandi ko atabona icyo amwitura uretse kumushimira.
Rudeboy ari mu bantu b’ibyamamare babanye n’uyu mugabo bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n’urupfu rwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!