00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr. Ibu yasabiye ijuru Rudeboy mbere yo kwitaba Imana

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 4 March 2024 saa 05:23
Yasuwe :

Mr. Ibu uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, mbere yo guhumeka umwuka wa nyuma yasabiye umugisha n’ijuru umuhanzi Rudeboy.

Uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda P-Square, yatangaje ko afite agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’inshuti ye Mr Ibu, wapfuye ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024.

Rudeboy yavuze ko agahinda afite, kari kongerwa n’amashusho yasangije abamukurikira ku wa Mbere tariki 4 Werurwe 2024, agaragaza Mr. Ibu amusabira kuzajya mu ijuru.

Muri aya mashusho Mr. Ibu yumvikana, avuga ko Paul Okoye uzwi nka Rude Boy azabona ijuru, kubera ibyo yamukoreye kandi ko bombi bazaba bicaye iburyo bw’Imana.

Ati “Rude Boy sinzi aho nabihera, ariko buri kimwe kiba ku gihe cyagenwe n’Imana, ahari igihe cyanjye cyageze. Nutajya mu ijuru, uzangaye.”

Yashimiye kandi uyu muhanzi, kubera uko yamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe, kandi ko atabona icyo amwitura uretse kumushimira.

Rudeboy ari mu bantu b’ibyamamare babanye n’uyu mugabo bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n’urupfu rwe.

Mr. Ibu yasabiye ijuru Rudeboy mbere yo kwitaba Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages