Iyi ndirimbo yakozwe na Madebeat mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Kenny usanzwe ukorera Diamond muri Tanzania.
Mr Kagame yavuze ko ari indirimbo yavuye mu bitekerezo bye ubwo yari muri studio agahita yifashisha Bruce Melodie, icyakora ngo buri wese yagize uruhare mu kuyandika.
Uyu muhanzi abajijwe ku magambo ayumvikanamo agusha ku byishimo byo mu gitanda, yasobanuye ko indirimbo yubakiye ku nkuru mpamo y’ibibaho.
Yagize ati "Ni ibintu bibaho, ikintu gikomeye tuba twakoze ni ukugerageza kuzimiza ku buryo tutatinyuka kubivuga mu mazina yabyo ariko byo rwose ni ibintu bihari bibaho mu buzima busanzwe.”
Mr Kagame yavuze ko “Ntiza” nta magambo y’urukozasoni bayishyizemo. Yagize ati ”Reka nkubwire, hari amagambo yagiye agirwa urukozasoni kandi ataribyo, ntabwo tuba twaririmbye ibice by’ibanga by’abantu cyangwa iki, ahubwo tuba twaririmbye ibintu bibaho mu buzima busanzwe tukagerageza kuzimiza.”
Iyi ndirimbo aba bahanzi bakoze yumvikanamo amagambo yumvisha umukobwa bari gutereta ko ari abahanga mu bijyanye no gutera akabariro bityo ko batamutenguha mu gihe yabemerera.
Uyu muraperi avuga ko nta muntu n’umwe wamwumvisha ko yaririmbye ibintu bibi kuko we abamuzi bazi ko afite imico myiza.
Yakomeje agira ati “Basanzwe bazi ko nitonda, ngira umuco, rero ntabwo nata umuco nkuze.”
Mr Kagame yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania ikorwa na Kenny usanzwe ufasha umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika Diamond Platnumz.
Ababyinnyi n’abandi bagaragara mu mashusho y’indirimbo “Ntiza” ni abo mu ikipe ya Diamond ndetse bemeye kuyigaragaramo bigizwemo uruhare na Kenny.
Mr Kagame afite umuterankunga wiyemeje kumufasha mu muziki
Gukora iyi ndirimbo n’ibindi byayigenzeho Mr Kagame avuga ko bifite agaciro k’arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muhanzi yavuze ko guhera kuri iyi ndirimbo afite umuntu uri kumufasha ndetse banamaze gukora studio nshya yabo.
Ati ”Dufite studio nziza tumaze kuzuza, mu minsi mike tuzayibereka. Ikipe imfasha yose ihuriye mu cyitwa Hi5 ari naryo zina rya studio.”
Kuba afite abagiye kumufasha mu muziki, Mr Kagame avuga ko kugeza ubu agiye kuwushyiramo imbaraga ku buryo abakunzi be bagiye kubona ibikorwa byinshi cyane.
Ikiganiro na Mr Kagame avuga ku ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie
Mr Kagame - Ntiza ft Bruce Melodie



















TANGA IGITEKEREZO