00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Kagame yateguje album ya kabiri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 July 2024 saa 04:32
Yasuwe :

Mr Kagame uri mu bahanzi bafite izina mu muziki w’u Rwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Irahambaye’, yamaze guteguza album ye ya kabiri yise ‘Amakashi’ ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Ibi Mr Kagame yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yari amaze gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Irahambaye’.

Aha Mr Kagame yagize ati “Nyuma y’igihe nari maze mpugiye mu mirimo yo gukora kuri album yanjye ya kabiri, abakunzi banjye nahisemo kubaha indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.”

Mr Kagame yavuze ko iyi ndirimbo nshya itari kuri album ye nshya, ahubwo ahamya ko mu minsi ya vuba aza gusohora ‘Amakashi’ yanitiriye inshya.

Ati “Nari maze iminsi mpuze, nari ndi gutunganya album yanjye ya kabiri, abakunzi banjye bari bamaze igihe bategereje ibihangano byanjye bishya, mu minsi iri imbere bagiye kumbona kuko maze iminsi mbategurira ibintu kandi biryoshye.”

Mr Kagame yamenyekanye guhera mu 2014 mu bihangano bitandukanye nka ‘Ntimubimbaze’, ‘Mpa power’, ‘Kagirinkuru’, ‘Amadeni’, ‘Shakira ahandi’, ‘Bella’ n’izindi.

Mr Kagame yateguje album ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages