Umuhanzi Lucas Mkend wamamaye cyane ku izina rya Mr Nice mu muziki agiye kuza gutaramira mu Rwanda aho azitabira igitaramo gikomeye kizasoza amarushanwa yateguwe n’Abanyakenya yitwa Talent Search.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Joe Kariuki , umuyobozi wa Candy n Candy Records ari nayo iri gutegura aya marushanwa yatangaje ko mu gihugu cyabo cya Kenya asanzwe yitabirwa bikomeye ndetse uba uwa mbere agahembwa amashiringi 100 ya Kenya, uwa kabiri 60 naho uwa gatatu agatwara amashiringi 30.
Joe Kariuki avuga muri uyu mwaka wa 2014 ‘Talent Search’ izakorerwa mu bihugu bitatu Tanzania, Kenya n’u Rwanda.
Talent Search mu Rwanda ni izahuriza hamwe abantu bafite impano zihishe haba mu muziki, urwenya, ubukorikori, gushushanya, kubyina, gukora ibintu bitangaje, imikino inyuranye, ubugeni n’ibindi. Uzaba uwa mbere azahabwa amadorali 1000(akabakaba amafaranga y’u Rwanda 700,000), uwa kabiri ahembwe amadorali 600 naho uwa gatatu abone 400.
Ubuyobozi bwa Candy n Candy Records ifite icyicaro i Nairobi ntiburemeza neza itariki buzakoreraho amajonjora mu Rwanda gusa umunsi nyir’izina wo guhemba abatsinze ni ku itariki ya 13 Ukuboza 2014.
Umunsi wo gutanga ibihembo ku bazaba bagaragaje impano ikomeye kurusha abandi hateganyijwe igitaramo gikomeye kizitabirwa n’abahanzi bo mu karere barimo Nganga Lito, Juacali na Mr Nice wakunzwe cyane mu myaka yashize, hazaba harimo kandi bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe. Kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 2,000.
Muri Kenya Talent Search izasozwa ku itariki ya 29 Ugushyingo 2014 naho muri Tanzania bisozwe kuri 6 Ukuboza 2014. Abazatsinda bo muri ibi bihugu byose bazabona amahirwe yo kugaragaza impano zabo mu karere babifashijwemo na Candy n Candy Records.


















TANGA IGITEKEREZO