Mr Nice yaciye ibintu mu muziki mu myaka 18 ishize, by’umwihariko yakunzwe mu ndirimbo nka “Kikulacho”, “Kidali po” n’izindi. Yaje i Kigali mu buryo butunguranye aho agomba kuzaririmba mu gitaramo gisoza iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest ku Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018.
Uyu muhanzi yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe na bamwe mu bagize itsinda ritegura iserukiramuco rya Seka Fest. Mr Nice yavuze ko ashimishijwe bikomeye no kuba agarutse i Kigali nyuma y’imyaka irenga icumi.
Mr Nice wakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Fagilia’ [mu mwaka wa 2000] yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2016 ubwo byatangazwaga ko yapfuye.
Mu mwaka wa 2015 nabwo yavuzwe mu buryo bukomeye kubera uburozi yari yariye mu biryo yagaburiwe n’inshuti ye tariki ya 14 Nzeri 2015. Ku bw’amahirwe ubu burozi ntibwamuhitanye ahubwo yahise yitabaza abaganga ndetse ubu yatangiye gutora agatege.
Iki gitaramo Mr Nice azaririmbamo kizabonekamo n’abanyarwenya bayobowe na kabuhariwe mu gusetsa Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omindi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Captain Kalid (Tanzania), Idriss Sultan (Umunya-Tanzania watwaye Big Brother 9) na Arthur Nkusi (Rwanda).
Iserukiramuco rya Seka Festival, ku munsi wa mbere ku itariki ya 24 Werurwe 2018 rizabera mu mihanda itanu Kicukiro, Kacyiru, Remera, Gikondo ndetse na Kimironko, imodoka zose zizaba zifite ibyerekezo byo gutwara abagenzi berekeza mu mujyi wa Kigali rwagati[kwinjira mu modoka bizaba ari amafaranga 500].
Seka Festival izasorezwa muri Camp Kigali, kwinjira bizaba ari amafaranga 2000frw ku banyeshuri, 5000frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000frw mu myanya y’icyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO