Mr Nice yaciye ibintu mu muziki mu myaka 18 ishize, by’umwihariko yakunzwe mu ndirimbo nka “Kikulacho”, “Kidali po” n’izindi. Yakoreye igitaramo mu Rwanda nyuma y’uko hari hashize imyaka irenga cumi n’ibiri atahakandagira.
Ni umwe mu bahanzi bari bategerejwe n’amatsiko menshi mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Festival cyahuje abanyarwenya bakomeye muri Afurika. Mr Nice ni we wasoje igitaramo, yaririmbye indirimbo ze nyinshi zakunzwe guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2006 ubwo izina rye ryatangiye gucika intege.
Ubwo yageraga imbere y’abafana basaga ibihumbi bibiri na magana atanu bari bitabiriye igitaramo, yabanje kubibutsa ko “Mr Nice ntaho yagiye!” Yanavuze ko akurikije uko yakiriwe yabonye ko yari akumbuwe.
Ubwo Mr Nice yari amaze kuririmba indirimbo ye ‘First Lady’ iri mu zaciye ibintu cyane muri Afurika y’Uburasirazuba mu gihe cye, yafashe ijambo abwira abafana ko ari we mubyeyi w’abahanzi bagezweho muri iki gihe mu karere.
Yavuze ko ari we mubyeyi w’abakora umuziki muri iki gihe. Yagize ati “Niba ushyigikira Mr Nice urimo gushyigikira umuziki w’abahanzi ba Afurika y’Uburasirazuba kubera ko njye ndi umubyeyi wabo.”
Mr Nice yaririmbye mu buryo butandukanye n’uko abahanzi muri iki gihe bitwara ku rubyiniro, aracyifitemo amashagaga y’abahanzi bakunzwe mu myaka ya 2000-2005. Yaririmbaga apfukamye hasi,akurira intebe, ubundi akiyambura umupira munini yari yambaye asigarana isengeri nayo ndende.
Yaririmbye azenguruka mu bafana be agenda abakora mu biganza ari nako bamwe abapfukama imbere akabaririmbira agerageza gukora ibiri mu mashusho y’indirimbo ze.



















TANGA IGITEKEREZO