Mu mashusho y’ikiganiro aheruka gukora, Mr P yagaragaye avuga ko ashaka gukora umuziki we awitayeho cyane, yongeraho ko uretse na Rudeboy bavukana, adashaka kugereranywa n’undi muhanzi uwo ari we wese kuko afite ubudasa.
Ati “Murekere kungereranya n’umuvandimwe wanjye cyangwa undi muntu. Igereranya mwakoze rirahagije. Ndashaka kuba njye. Nta wundi [umeze] nka njye. Ndashaka gukora ibintu byanjye nkinjiza amafaranga yanjye”
Mr P yanavuze ko adahabwa icyubahiro akwiye mu muziki. Avuga ko yagakwiye kuba yubahwa birenze uko bikorwa, agahamya ko birengagiza ko yabaye ingirakamaro mu muziki mu myaka ikabakaba 30 ishize kugeza na magingo aya.
Mu munsi ishize aba bagabo b’impanga bongeye gukozanyaho bapfa amafaranga yavaga mu kazi bafatanyaga gukora, aho Mr P yavugaga ko yahabwaga make. Icyo gihe abo mu muryango babyinjiyemo bagaragaza ko ari ibibazo bikwiye gukemukira mu gikari aho kwiha amenyo y’abasetsi ku mbuga nkoranyambaga.
Aha niho bashobora kuba bariyungiye, baba inshuti nk’abavandimwe, ariko nta gahunda yo kongera gukorana nk’itsinda ihari.
Bagikorana, bakoze indirimbo nyinshi zamamara ku Isi. Izamenyekanye mu Rwanda zirimo Personally, Do Me, Alingo, Collabo, No One Like You, Chop My Mind na Beautiful Onyinye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!